Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: BK yatangiye ubufatanye na SLMC buzayifasha kurushaho guha serivise nziza abakiriya
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'ImariSeriviseubukungu

BK yatangiye ubufatanye na SLMC buzayifasha kurushaho guha serivise nziza abakiriya

Inzira
Yanditswe 02/06/2021
Share
SHARE

Banki ya Kigali Plc yatangaje ko yinjiye mu bufatanye n’ikigo cy’inzobere mu gutanga ubujyanama mu micungire y’abakozi n’amahugurwa ku nzego zitandukanye kitwa Sheer Logic Management Consultants (SLMC), hagamijwe kurushaho kunoza serivise abakiriya bahabwa.

SLMC isanzwe ifite ubunararibonye mu gutanga ubujyanama mu micungire y’abakozi, gutanga amahugurwa mu nzego zitandukanye yaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za Leta.

Umuyobozi wa BK Plc, Dr. Diane Karusisi yatangaje ko imikoranire n’iki kigo igamije kurushaho kunoza serivise abakiriya bahabwa no guha agaciro abanyamigabane b’iyi banki.

Yagize ati “Icyemezo cyo guha SLMC ububasha bwo gucunga abakozi bari muri serivisi z’ibanze zihabwa abakiliya cyafashwe hakozwe ubushishozi buhagije kandi kijyanye n’imikorere myiza iriho ubu. Ubu bufatanye buzadufasha kurushaho guha serivisi nziza abakiliya bacu no guha agaciro abanyamigabane bacu”.

BK isobanura ko SLMC izahabwa ububasha bwo gucunga abakozi bari muri serivisi z’ibanze zihabwa abakiriya, mu rwego rwo gufasha abakozi gutanga serivisi nziza cyane cyane iz’ikoranabuhanga.

Ikigo SLMC gifite uburambe mu kazi bw’imyaka 20 gitanga ubujyanama mu micungire y’abakozi, gutanga serivisi mu bijyanye no gushakira abakozi ibigo no kubaha amahugurwa muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika yo hagati.

Cyahawe igihembo na Global Brands International nk’ikigo cyahize ibindi mu micungire y’abakozi muri Kenya mu 2019 na 2020.

Umuyobozi wa BK Plc, Dr. Diane Karusisi avuga ko ubufatanye na SLMC buzanoza serivisi zihabwa abakiriya cyane cyane izishingiye ku ikoranabuhanga



Inzira 04/06/2021 02/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?