Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ikawa y’u Rwanda ikomeje kunyobwa n’abatari bake i Mahanga
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukunguUncategorized

Ikawa y’u Rwanda ikomeje kunyobwa n’abatari bake i Mahanga

Inzira
Yanditswe 03/06/2022
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Australia na Nouvelle-Zélande, Uwihanganye Jean de Dieu, yatunguwe no kubona uburyo ikawa y’u Rwanda icuruzwa ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko muri Nouvelle-Zélande.

Ambasaderi Uwihanganye  ni umwe mu bahamije igikundiro ikawa y’u Rwanda ifite muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Aziya cyane ko yabibonye nawe ubwo yari arimo atembere muri Nouvelle-Zélande abona mu iduka rimwe uburyo ikawa y’u Rwanda ikunzwe.

Niba uri umuhinzi wa kawa mu bice by’icyaro nka Nyamasheke na Nyabihu, menya ko izina ryawe rizwi mu maduka ya kawa rwagati mu nyanja ya Pacifique mu kirwa cya Nouvelle-Zélande nkuko Amb. Uwihanganye yabigarutseho mu butumwa bwe yatambukije ku rukuta rwa twitter.

Amb. Uwihanganye umaze iminsi mu rugendo muri Australia na Nouvelle-Zélande, yanditse kuri Twitter agaragaza ibyishimo yatewe no gusanga muri Wellington ikigo gikomeye muri Nouvelle-Zélande, cyitwa Flight Coffee gicuruza mu maguriro yacyo kawa yo mu Rwanda.

Ati “Nouvelle-Zélande na Australia ni ibihugu abaturage bakunda Ikawa cyane kandi beza nke. Kubona Ikawa ya Nyamasheke; Nyabihu byaranshimishije cyane. Nabonye kandi Ikawa ya Gakenke muri Melbourne hamwe Queensland muri Australia”.

Yakomeje agira ati “Kwibuka njye icyo gihe nkongera kubona ikawa ahantu nka New zealand iturutse Nyabihu na Nyamasheke, byongera gutuma nshima abayobozi bacu, ababyeyi bacu. U Rwanda ni igihugu cyiza; dufite ubuyobozi bwiza; nishimira ko nahawe amahirwe yo gutanga umusanzu wo gukorera u Rwanda”.

Yabwiye urubyiruko rungana na we icyo gihe rubyuka kare rujya gukorera ikawa kumenya ko ikunzwe kandi ihesha u Rwanda isura nziza i mahanga kure.

Mu cyumweru gishize NAEB yerekanye ko ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga ingana ma Megatonnes 38,4, ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 190.465. Yoherejwe ahanini mu Bubiligi na Nigeria.

 

Inzira 21/06/2023 03/06/2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?