Ikawa y’u Rwanda ikomeje kunyobwa n’abatari bake i Mahanga

Sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Australia na Nouvelle-Zélande, Uwihanganye Jean de Dieu, yatunguwe no kubona uburyo ikawa y’u Rwanda icuruzwa ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko muri Nouvelle-Zélande.

Ambasaderi Uwihanganye  ni umwe mu bahamije igikundiro ikawa y’u Rwanda ifite muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Aziya cyane ko yabibonye nawe ubwo yari arimo atembere muri Nouvelle-Zélande abona mu iduka rimwe uburyo ikawa y’u Rwanda ikunzwe.

Niba uri umuhinzi wa kawa mu bice by’icyaro nka Nyamasheke na Nyabihu, menya ko izina ryawe rizwi mu maduka ya kawa rwagati mu nyanja ya Pacifique mu kirwa cya Nouvelle-Zélande nkuko Amb. Uwihanganye yabigarutseho mu butumwa bwe yatambukije ku rukuta rwa twitter.

Amb. Uwihanganye umaze iminsi mu rugendo muri Australia na Nouvelle-Zélande, yanditse kuri Twitter agaragaza ibyishimo yatewe no gusanga muri Wellington ikigo gikomeye muri Nouvelle-Zélande, cyitwa Flight Coffee gicuruza mu maguriro yacyo kawa yo mu Rwanda.

Ati “Nouvelle-Zélande na Australia ni ibihugu abaturage bakunda Ikawa cyane kandi beza nke. Kubona Ikawa ya Nyamasheke; Nyabihu byaranshimishije cyane. Nabonye kandi Ikawa ya Gakenke muri Melbourne hamwe Queensland muri Australia”.

Yakomeje agira ati “Kwibuka njye icyo gihe nkongera kubona ikawa ahantu nka New zealand iturutse Nyabihu na Nyamasheke, byongera gutuma nshima abayobozi bacu, ababyeyi bacu. U Rwanda ni igihugu cyiza; dufite ubuyobozi bwiza; nishimira ko nahawe amahirwe yo gutanga umusanzu wo gukorera u Rwanda”.

Yabwiye urubyiruko rungana na we icyo gihe rubyuka kare rujya gukorera ikawa kumenya ko ikunzwe kandi ihesha u Rwanda isura nziza i mahanga kure.

Mu cyumweru gishize NAEB yerekanye ko ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga ingana ma Megatonnes 38,4, ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 190.465. Yoherejwe ahanini mu Bubiligi na Nigeria.

TANGA IGITEKEREZO

Imeli yawe ntabwo iribuze kugaragara. Ni ngombwa kuhuzuza *