Mu gihe Abanyarwanda bishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, abatuye umurenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi barishimira ibyo bagezeho mu rwego rw’ubukungu babikesha Indatwa Sacco Muko.
Bahamya ko Indatwa Sacco Muko yatumye batinyuka gufata inguzanyo, bityo bagatura heza ndetse bakagura ibikorwa b’ishoramari riciriritse.
Albert Ntaganda ni umukozi ku Kigo Nderabuzima cya Muko akaba ari umwe mu babitsa muri SACCO y’umurenge wa Muko. yemeza ko mbere yo kugana Umurenge SACCO yari abayeho mu buryo bugoranye, aho atashoboraga kwigurira itungo.
Ati “Mbere y’uko dukorana n’imirenge SACCO hari uburyo umuturage cyangwa se nanjye nihereyeho; twari tubayeho mu buryo bugoranye. Kubona amafaranga kugira ngo umuntu abe yagura itungo, abe yakubaka inzu bisaba ko ukora urugendo ukajya mu ma Banki yandi ariko nanone kubona ingwate bikagorana.”
Asobanura ko kuva aho baboneye SACCO ikibazo cyose bagikemura mu buryo buboroheye. Iyo abihuje n’imyaka 30 ishize avuga ko yabashije kwigurira inka ndetse akanatunganya urugo rwe.
Ati “Muri iyi myaka rero hari byinshi twagezeho kuko nari ndiho ntafite inka mu rugo ariko ubu ndayifite, si nari mfite inzu ipavomye (Pavement) ariko ubu irapavomye ndetse na ka parafo karimo, ibyo byose ni ibyo dukesha umurenge SACCO twegerejwe.”
Hakizimana Emmanuel nawe akorera mu murenge wa Muko, akaba amaze imyaka isaga 15 akorana na SACCO yo muri uyu murenge. Nawe ari mubahamya akamaro yagiriwe n’iyi SACCO mu myaka 30 ishize.
Ati “Guhera icyo gihe twagiye twunguka, cyane cyane nk’iyi SACO yagiye iduteza imbere cyane bakatuguza kandi tukishyura batatugoye, hanyuma inguzanyo baduhaye ikadufasha kwiteza imbere; hari aho twavuye hari n’aho tugeze.”
Hakizimana avuga ko inguzanyo yahawe na SACCO yamufashije kugura ikibanza ndetse yiyubakira inzu, yigurira moto ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye yakoze. Ashima Leta y’ubumwe yabohoye u Rwanda bigatuma bagera ku bikorwa by’indashyikirwa.
Yaba Hakizimana ndetse na Ntaganda bavuga ko IMIRENGE SACCO ikiza bari bafite impungenge bitewe nuko hariho andi ma Banki ndetse n’ibigo by’imari byagiye bisenyuka. Gusa bashishikariza abantu by’umwihariko abagore gushira impungenge bakagana ibi bigo byabegerejwe.
Mukamuganga Delphine, Umuyobozi w’umusigire w’Indatwa Sacco Muko mu karere ka Gicumbi, yagaragaje ko SACCO zatumye abaturege batinyuka bamenya ko bashoboye.
Ati “Mu myaka 30 SACCO zafashije abaturage kwiteza imbere. Iyo ugereranyije ubuzima bw’umuturage mbere y’imyaka 30 n’ubu harimo itandukaniro rinini cyane kandi ryiza. Ikindi zatumye abaturage batinyuka ishoramari, ubuzima bwabo mu by’ukuri buraguka.”
Umuyobozi w’iyi SACCO yijeje abagana iki kigo cy’imari iciririritse ko amafaranga yabo acunzwe mu buryo bwizewe, dore ko iri mu gihugu kiyobowe neza kandi gishyigikiye umuturage mu ishoramari. Asaba abantu gutinyuka bagakomereza aho bageze.
Indatwa Sacco Muko mu karere ka Gicumbi, ifite anyamuryango ibihumbi 6,894, ni mu gihe abafata inguzanyo ku giti cyabo bagera kuri 348 hakiyongeraho n’kamatsinda.
INZIRA.RW