Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gicumbi: Imyaka 30 y’impinduka bakesha Indatwa Sacco Muko yabafashije gutura heza
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Gicumbi: Imyaka 30 y’impinduka bakesha Indatwa Sacco Muko yabafashije gutura heza

INZIRA EDITOR
Yanditswe 10/06/2024
Share
SHARE

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, abatuye umurenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi barishimira ibyo bagezeho mu rwego rw’ubukungu babikesha Indatwa Sacco Muko.

Bahamya ko Indatwa Sacco Muko yatumye batinyuka gufata inguzanyo, bityo bagatura heza ndetse bakagura ibikorwa b’ishoramari riciriritse.

Albert Ntaganda ni umukozi ku Kigo Nderabuzima cya Muko akaba ari umwe mu babitsa muri SACCO y’umurenge wa Muko. yemeza ko mbere yo kugana Umurenge SACCO yari abayeho mu buryo bugoranye, aho atashoboraga kwigurira itungo.

Ati “Mbere y’uko dukorana n’imirenge SACCO hari uburyo umuturage cyangwa se nanjye nihereyeho; twari tubayeho mu buryo bugoranye. Kubona amafaranga kugira ngo umuntu abe yagura itungo, abe yakubaka inzu bisaba ko ukora urugendo ukajya mu ma Banki yandi ariko nanone kubona ingwate bikagorana.”

Asobanura ko kuva aho baboneye SACCO ikibazo cyose bagikemura mu buryo buboroheye. Iyo abihuje n’imyaka 30 ishize avuga ko yabashije kwigurira inka ndetse akanatunganya urugo rwe.

Ati “Muri iyi myaka rero hari byinshi twagezeho kuko nari ndiho ntafite inka mu rugo ariko ubu ndayifite, si nari mfite inzu ipavomye (Pavement) ariko ubu irapavomye ndetse na ka parafo karimo, ibyo byose ni ibyo dukesha umurenge SACCO twegerejwe.”

Hakizimana Emmanuel nawe akorera mu murenge wa Muko, akaba amaze imyaka isaga 15 akorana na SACCO yo muri uyu murenge. Nawe ari mubahamya akamaro yagiriwe n’iyi SACCO mu myaka 30 ishize.

Ati “Guhera icyo gihe twagiye twunguka, cyane cyane nk’iyi SACO yagiye iduteza imbere cyane bakatuguza kandi tukishyura batatugoye, hanyuma inguzanyo baduhaye ikadufasha kwiteza imbere; hari aho twavuye hari n’aho tugeze.”

Hakizimana avuga ko inguzanyo yahawe na SACCO yamufashije kugura ikibanza ndetse yiyubakira inzu, yigurira moto ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye yakoze. Ashima Leta y’ubumwe yabohoye u Rwanda bigatuma bagera ku bikorwa by’indashyikirwa.

Yaba Hakizimana ndetse na Ntaganda bavuga ko IMIRENGE SACCO ikiza bari bafite impungenge bitewe nuko hariho andi ma Banki ndetse n’ibigo by’imari byagiye bisenyuka. Gusa bashishikariza abantu by’umwihariko abagore gushira impungenge bakagana ibi bigo byabegerejwe.

Mukamuganga Delphine, Umuyobozi w’umusigire w’Indatwa Sacco Muko mu karere ka Gicumbi, yagaragaje ko SACCO zatumye abaturege batinyuka bamenya ko bashoboye.

Ati “Mu myaka 30 SACCO zafashije abaturage kwiteza imbere. Iyo ugereranyije ubuzima bw’umuturage mbere y’imyaka 30 n’ubu harimo itandukaniro rinini cyane kandi ryiza. Ikindi zatumye abaturage batinyuka ishoramari, ubuzima bwabo mu by’ukuri buraguka.”

Umuyobozi w’iyi SACCO yijeje abagana iki kigo cy’imari iciririritse ko amafaranga yabo acunzwe mu buryo bwizewe, dore ko iri mu gihugu kiyobowe neza kandi gishyigikiye umuturage mu ishoramari. Asaba abantu gutinyuka bagakomereza aho bageze.

Indatwa Sacco Muko mu karere ka Gicumbi, ifite anyamuryango ibihumbi 6,894, ni mu gihe abafata inguzanyo ku giti cyabo bagera kuri 348 hakiyongeraho n’kamatsinda.

Albert Ntaganda uwateje imbere no kugana SACCO
Indatwa Sacco Muko yabereye benshi isoko y’ubukire
Mukamuganga Delphine, Umuyobozi w’umusigire w’Indatwa Sacco Muko

INZIRA.RW

2 Comments
  • KABANDA Tharcisse says:
    10/06/2024 at 16:01

    Indatwa Sacco MUKO nimukomeze mwese imihigo ibi BIGO by’imari bigere ku muturage na we yumve uburyohe bw’imiyoborere myiza.
    Mwigishe umuturage kubyaza umusaruro iki kigo k’imari ,yizigame,afate inguzanyo,ateze imbere umuryango we n’Igihugu .

    Reply
  • Ernest NIYONSENGA says:
    16/06/2024 at 08:24

    Sacco Muko
    Mukomereze Aho.

    Reply

Leave a Reply to KABANDA Tharcisse Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?