Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: BK Group Plc yabonye umuyobozi mushya
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

BK Group Plc yabonye umuyobozi mushya

INZIRA EDITOR
Yanditswe 14/08/2024
Share
Dr. Uzziel Ndagijimana yagize umuyobozi wa BK Group Plc
SHARE

Dr. Uzziel Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc asimbuye Beata Habyarimana weguye mu nshingano.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryagiye hanze na BK Group Plc kuri uyu wa 13 Kanama 2024, ryemeje ko Dr. Uzziel Ndagijimana ariwe wasimbuye Beata Habyarimana wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.

Iri tangazo rivuga kandi ko Dr. Ndagijimana atangira inshingano ze kuri uyu wa 14 Kanama 2024, nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigo yateranye kuri uyu wa 13 Kanama 2024.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Jean Philippe Prosper, yavuze ko BK Group Plc izungukira mu bunararibonye bwa Dr. Uzziel Ndagijimana.

Ati “Tunejejwe ko kuba twahisemo Dr. Uzziel Ndagijimana nk’Umuyobozi mushya wa BK Group Plc. Imiyoborere ye n’ubumenyi bwe mu bijyanye n’ubukungu n’urwego rw’imari bizadufasha mu gushyira mu bikorwa ingamba za BK Group ndetse n’intego zayo z’ahazaza.”

Bongeyeho ko azakorana bya hafi n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri BK Group Plc mu rwego rwo guteza imbere icyo kigo.

Dr. Uzziel Ndagijimana akaba mu nshingano afite harimo kuyobora ibigo bitanu biri muri BK Group Plc aribyo Bank of Kigali Plc, BK General Insurance, BK Capital, BK TecHouse na BK Foundation, akaba yasabwe kuzakorana n’abayoboye ibi bigo by’umwihariko.

Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc ikaba yashimiye Beata Habyarimana wari umaze imyaka ibiri muri izi nshingano.

Dr. Uzziel Ndagijimana yagizwe umuyobozi wa BK Group Plc

INZIRA.RW

Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?