Ababaruramari b’umwuga 800 baturutse mu bihugu 26 byo hirya no hino ku Isi, bahuriye i Kigali mu nama nyunguranabitekerezo, aho bari gushakira hamwe ibisubizo by’imbogamizi zikigaragara mu ibaruramari mu bihugu byabo.
Iyi nama nyunguranabiterkerezo y’iminsi 3, ikaba yatangiye tariki ya 17 ikazasozwa tariki 19 Mata 2024, ni inama iri kuba ya kane aho ihurirwamo n’ababaruramari bu mwuga bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.
Intego nyamukuru akaba ari ukureba hamwe uko bahuza imikoranire yagati y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (AECOA) ndetse n’uburyo bwo kuzamura ubukungu muri ibi bihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Tusabe Richard yavuze ko abanyamuryango bitabiriye iyi nkongere bazunguka ubumenyi bwinshi bwo kuzamura umwuga w’ibaruramari mu bihugu baturutsemo.
Yagize ati “Iyi nama iradufasha mu kuzamura ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga umutungo w’ibihugu byacu ndetse no mu igenamigambi.”
Tusabe Richard ashimaangira ko ibaruramari ry’umwuga rigira uruhare mu kwimakaza gukorera mu mucyo mu nzego za leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo, by’umwihariko rikagira uruhare mu kubungabunga ubukungu bw’ibihugu byacu.
Perezida w’ihuriro ry’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, Biraro Obadiah yashimangiye ko iyi nama ari ingirakamaro ku ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ababaruramari b’umwuga, kuko izafasha kumenya uburyo bwo guhuza imikoranire hagati yabo n’ibihugu byabo.
Ati “Turimo gushaka uburyo umubaruramari wese yagira ururimi rumwe mu mikoranire n’undi mubaruramari wo mu kindi gihugu ni ukuvuga ngo, uburyo ibaruramari rikora mu Rwanda abe ari nako rikora mu Bushinwa.”
Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’ababaruramari b’umwuga 800 baturuka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, ikaba yaranitabiriwe n’inzobere mu bucuruzi, abakora mu nzego za leta n’imiryango itari iya leta y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga bagera kuri 300.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW