Mu Rwanda no ku mugabane w’Afurika muri rusange hari abacuruzi bato n’abaciriritse benshi bashegeshwe bikomeye n’icyorezo cya Covid 19, ndetse no kongera kwegura umutwe bikaba ari ihurizo badafitiye igisubizo.
Muri abo bacuruzi akenshi usanga higanjemo umubare munini w’urubyiruko, ibyo abahanga bakaba babibona nk’ikibazo gikomeye cyane ku hazaza h’ubukungu bw’u Rwanda na Afurika.
Mu guhangana n’icyo kibazo, Ishami ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambere AUDA-NEPAD na Ecobank Group bateguye gahunda bise “100,000 MSMEs Initiative” yo gufasha urubyiruko n’abagore bari mu cyiciro cya ba Rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse Covid 19 yahombeje.
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizahera mu bihugu 8 birimo Tchad, Cote d’Ivoire, Ghana, Kenya, Niger, Nigeria, Togo n’ u Rwanda, ba Rwiyemezamirimo bo muri ibypo bihugu bujuje ibisabwa bakaba bazasaranganywa Miliyoni 2 z’amadolari.
Amine Idriss Adoum, Umuhuzabikorwa wa AUDA-NEPAD yemeza ko urubyiruko n’abagore bafite kinini bavuze ku iterambere ry’ubukungu bw’Afurika. Akaba ari yo mpamvu batekerejwe ngo bongere kuzahurwa nyuma yo gushegeshwa n’icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi muri iki gihe.
Yagize ati “Ku mugabane wa Afurika, ubucuruzi buto n’ ubuciriritse nibwo musingi wo guhanga udushya, guhindura sosiyete no guteza imbere ubukungu, AUDA-NEPAD twibanze ku guhindura ishusho y’Afurika biciye mu guha ubushobozi urubyiruko n’abagore bafite ubucuruzi bubasha kuzana impinduka”.
Josephine Anna-Ankomah, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Ecobank avuga ko muri rusange Covid 19 yaginze ingaruka ku bacuruzi bose, ariko byagera ku rubyiruko n’abagore bikaba ibindi bindi.
Ankomah nawe ashimangira ko ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse biganjemo urubyiruko n’abagore ari bo nkingi y’iterambere ry’Afurika, bityo kubafasha gutera imbere akaba ari ugutegura ahazaza heza h’uyu mugabane muri rusange.
Ecobank isobanura ko ku rubuga rwa internet rwayo hari inzira yafasha abujuje ibisabwa gusaba aya mafaranga, kandi ngo gusaba birarangiraga no kuwa gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021.