Bamwe mu bakora mu nganda z’abikorera mu karere ka Ruzisi barahamya ko kongera umubare w’abagore mu kazi ndetse no kubashyiriraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bana babo byatumye umusaruro wiyongera.
Ibi byagarutsweho ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura Ubuziranenge RSB, Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’uburinganire, GMO n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP bari mu bikorwa byo kugenzura uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu nzego z’abikorera.
Ni mu bugenzuzi bwakorewe mu nganda zo mu karere ka Rusizi nk’izitunganya icyayi za Gisakura na Shagasha, n’urutunganya sima rywa CIMERWA.
Umukozi w’Ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku iterambere, UNDP, Kirenga Clement avuga ko abagore barenga 50% byabagize Isi rero nta kuntu wabasiga inyuma mu igenamigambi ngo igihugu gitere imbere.
Ati “ Ntabwo byaba byumvikana ko wagera ku iterambere rirambye uheje abagore mu mirimo. Kugeza ubu U Rwanda rugeze kure mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, kuko usanga mu nzego zitandukanye babarizwamo bakora imirimo itandukanye yafatwaga nk’imirimo ya kigabo.”
Yakomeje agira ati “ iyi gahunda yagenewe abantu bose umugore n’umugabo kugira ngo babeho neza , bakorane mu kazi batuje bagire n’imibereho myiza bongere umusaruro ndetse n’ibigo bakorera bizamuke .”
Umugore ukora mu ruganda rwa CIMERWA, Yambabariye Violette, mu bijyanye n’ikoranabuhanga ahareberwa ibijya mu mashini zitunganya sima, ibisohokamo, ubushyuhe ndetse n’umusaruro wibyakozwe nizo machine ibyo byose akaba abikora yifashishije mudasobwa. avuga ko ihame ry’uburinganire ryatumye abadamu bagira amahirwe yo kwiteza imbere ndetse byongera umusaruro uboneka mu mirimo bakorera ibigo byabo.
Ati “Ni byiza kuri ngewe nk’umudamu kuba nkora aka kazi kandi ngatanga umusaruro uko bikwiriye, ihame ry’uburinganire ryaradufashije cyane ndetse bifasha n’inganda dukoramo imbara zacu twese zahurijwe hamwe . Ubu twahawe amahirwe yo kugaragaza icyo dushoboye mu guteza imbere igihugu cyacu natwe ubwacu.”
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no gupakira sima muri CIMERWA , Rome Flugence Nizeyimana, avuga ko gukora akazi mu buryo budaheza abagore ari inkingi bubakiyeho kugira ngo bongere umusaruro.
Ati “Muri uru ruganda abagore bagaragaje umusaruro ufatita kuko mbere tugikoresha umugabo mu cyumba cy’ikoranabuhanga kireba ibiri gukorerwa mu ruganda hose hifashishijwe mudasobwa twashoboraga gukora toni 500 mu cyiciro kimwe tukabona y’uko ari cyo kigero cyiza dushoboye kugeraho ariko aho dushyiriyeho umugore byarazamutse bigera kuri toni 700 kandi mu buryo bunoze.”
Umujyana mu rwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’u Rwanda GMO, Lyidia Mitali yagaragaje ko gahunda yo kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ari gahunda yo kumva ukamenya icyo gukora nta gahato kuko umusaruro wayo ugenda ugaragara kubaryubahiriza .
Yakomeje avuga ko abikorera n’ibigo bya leta bibaye byiza mu gihe bari gutegura imishinga yo kubaka amazu cyangwa se bari kuvugurura bajya bongereraho icyumba cyo gufasha ababyeyi bafite abana ndetse n’icyumba cy’umukobwa , ababyeyi bakabona aho barerera abana hafi yabo ,bizafasha babyeyi gukora batekanye ndetse n’umusaruro batanga wiyongere kurushaho.
Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati yabagabo n’abagore.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
Hi
I have just analyzed inzira.rw for its SEO metrics and saw that your website could use a boost.
We will increase your ranks organically and safely, using only state of the art AI and whitehat methods, while providing monthly reports and outstanding support.
More info:
https://www.digital-x-press.com/unbeatable-seo/
Regards
Mike MacAlister
Digital X SEO Experts