Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abafite inganda bibukijwe ko kwimakaza uburinganire byongera umusaruro
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Abafite inganda bibukijwe ko kwimakaza uburinganire byongera umusaruro

INZIRA EDITOR
Yanditswe 09/05/2024
Share
SHARE

Bamwe mu bakora mu nganda z’abikorera mu karere ka Ruzisi barahamya ko  kongera umubare w’abagore  mu kazi  ndetse no kubashyiriraho uburyo bwihariye bwo kwita ku  bana babo byatumye umusaruro wiyongera.

Ibi byagarutsweho ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura Ubuziranenge RSB, Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’uburinganire, GMO n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP bari mu bikorwa byo kugenzura uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu nzego z’abikorera.

Ni mu bugenzuzi bwakorewe mu nganda zo mu karere ka Rusizi nk’izitunganya icyayi za Gisakura na Shagasha, n’urutunganya sima rywa CIMERWA.

Umukozi w’Ishami ry’Umuryango wabibumbye  ryita ku iterambere, UNDP,   Kirenga  Clement avuga ko  abagore barenga 50% byabagize Isi rero nta kuntu wabasiga inyuma  mu igenamigambi ngo igihugu gitere imbere.

Ati “ Ntabwo byaba byumvikana ko wagera ku iterambere rirambye uheje abagore mu mirimo.   Kugeza ubu U Rwanda rugeze  kure mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, kuko usanga mu nzego zitandukanye babarizwamo   bakora imirimo itandukanye yafatwaga nk’imirimo ya kigabo.”

Yakomeje agira ati “  iyi gahunda yagenewe abantu  bose umugore n’umugabo kugira ngo babeho neza , bakorane mu kazi batuje  bagire n’imibereho myiza  bongere umusaruro ndetse n’ibigo bakorera bizamuke .”

Umugore  ukora mu ruganda rwa CIMERWA, Yambabariye Violette, mu bijyanye n’ikoranabuhanga  ahareberwa ibijya mu mashini zitunganya  sima, ibisohokamo, ubushyuhe ndetse n’umusaruro wibyakozwe nizo machine  ibyo byose akaba abikora yifashishije mudasobwa.  avuga ko ihame ry’uburinganire ryatumye abadamu bagira amahirwe  yo kwiteza imbere  ndetse byongera umusaruro uboneka mu mirimo bakorera ibigo byabo.

Ati “Ni byiza kuri ngewe nk’umudamu  kuba nkora aka kazi kandi ngatanga umusaruro uko bikwiriye, ihame ry’uburinganire ryaradufashije cyane ndetse bifasha  n’inganda dukoramo imbara zacu twese zahurijwe hamwe . Ubu twahawe amahirwe yo kugaragaza icyo dushoboye mu guteza imbere igihugu cyacu natwe ubwacu.”

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no  gupakira  sima muri CIMERWA ,  Rome Flugence  Nizeyimana, avuga ko  gukora akazi mu buryo budaheza abagore ari inkingi bubakiyeho kugira ngo bongere  umusaruro.

Ati “Muri uru ruganda abagore bagaragaje umusaruro ufatita kuko mbere tugikoresha umugabo mu cyumba cy’ikoranabuhanga  kireba ibiri gukorerwa mu ruganda hose hifashishijwe mudasobwa  twashoboraga gukora toni 500  mu cyiciro kimwe   tukabona y’uko ari cyo kigero cyiza  dushoboye kugeraho ariko aho dushyiriyeho umugore byarazamutse bigera kuri  toni 700   kandi mu  buryo bunoze.”

Umujyana mu rwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore  mu iterambere ry’u Rwanda GMO,  Lyidia Mitali  yagaragaje ko gahunda yo kubahiriza ihame ry’uburinganire  hagati y’abagabo n’abagore ari gahunda yo kumva ukamenya icyo gukora nta  gahato kuko umusaruro wayo ugenda ugaragara  kubaryubahiriza .

Yakomeje avuga ko  abikorera n’ibigo bya leta   bibaye byiza mu gihe bari gutegura imishinga yo kubaka amazu cyangwa se bari kuvugurura  bajya bongereraho icyumba cyo gufasha  ababyeyi  bafite abana ndetse n’icyumba  cy’umukobwa , ababyeyi  bakabona aho barerera  abana hafi  yabo ,bizafasha babyeyi gukora batekanye  ndetse n’umusaruro batanga wiyongere kurushaho.

Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburinganire  hagati yabagabo n’abagore.

Abafite inganda basabwe kwimakaza ihame ry’uburinganire

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 09/05/2024 09/05/2024
Igitekerezo 1
  • Mike MacAlister says:
    09/05/2024 at 13:14

    Hi

    I have just analyzed inzira.rw for its SEO metrics and saw that your website could use a boost.

    We will increase your ranks organically and safely, using only state of the art AI and whitehat methods, while providing monthly reports and outstanding support.

    More info:
    https://www.digital-x-press.com/unbeatable-seo/

    Regards
    Mike MacAlister

    Digital X SEO Experts

    Reply

Leave a Reply to Mike MacAlister Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?