Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abafite moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi barasaba ko sitasiyo zongerwa
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Abafite moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi barasaba ko sitasiyo zongerwa

INZIRA EDITOR
Yanditswe 16/05/2024
Share
SHARE

Abakoresha moto n’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi   muri Kigali babangamiwe nuko aho bongereramo umuriro  hakiri hake,  bigatuma  hari uduce tumwe na tumwe  badakoreramo kubera gutinya ko bashobora kugerayo    umuriro washize mu kinyabiziga kandi  nta sitasiyo  ihari yo gusharija.

Mu mujyi wa Kigali hari sitasiyo rusange  3 gusa zifasha abafite imodoka  zikoresha umuriro w’amashanyarazi,  ubuke bwa sitasiyo  bubangamiye abakoresha  ibi binyabiziga bikenera gusharijwa mu gihe umuriro ushize bakiri mu nzira.

Bamwe mu bakoresha  moto n’imodoka by’amashanyarazi bavuga ko hari ahantu batinya gukorera mu rwego rwo kwirinda  kuba babura uko bataha mu gihe batunguwe umuriro ugashira bakiri mu nzira .

Ntaziga Patrick ufite imodoka ikoresha umuriro w’amashanyarazi avuga ko bibaye byiza sitasiyo zakogerwa zikaba zashyirwa no mu Ntara kugira ngo bajye batwarira  hose ntabwoba bw’uko ikinyabiziga  cyabura aho gisharijwa.

Ati   “Bibaye byiza twangererwa amasitasiyo ahantu henshi  mu mujyi wa Kigali , ndetse no mu ntara sitasiyo  zikagerayo ku buryo wajya ugera  mu ntara umuriro  wagushyirana ugasharija ntakibazo.”

Naho  Habineza Floduard utwara moto ikoresha amashyanyarazi,  avuga ko  hakiri ikibazo ku bataha mu ntara bakorera mu mujyi wa Kigali kuko biba bisaba gutaha kare  kugira wirinde ibibazo byo kurara nzira wabuze aho usharija.

Ati  “Nkanjye ubu ntaha muri Rwamagana  ariko sitasiyo ya nyuma ngeraho mbasha kubonaho umuriro ni i Kabuga, ni ukuvuga ngo iyo ngeze hano kabuga  ngasanga nta muriro uhari cyangwa se ngatinda gutaha birangora kubona uburyo ngera mu rugo.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi  mu Rwanda, Donald  Rukotana Kabanda, avuga ko nk’abashoramari bo muri uru rwego batangiye gushira izindi sitasiyo hirya no hino mu gihugu.

Ati  “Kubijyanye n’imodoka  amasharijeri menshi ari mu ngo za bantu , sitasiyo ziri rusange ni 3 gusa ,ariko abashoramari baragenda bagura mu mujyi yunganira kigali urugero nka Karongi na kayonzi hari izo sitasiyo. Na none Kandi  kuba imodoka zikoresha umuriro wa mashanyarazi  zikiri nkeya   bituma abashoramari badashishikarira  gushiramo  amafaranga kuko imodoka zikiri nkeya ariko Kandi mu minsi iri imbere  tuzagenda twagura  sitasiyo zisharija    mu mujyi yunganira Kigali.”

U Rwanda rufite intego y’uko  muri 2030 ruzaba rufite  20% by’amabisi yose akoresha umuriro w’amashanyarazi na  30% ya moto z’ikoresha  umuriro w’amashanyarazi, ndetse 8% by’imodoka ntoya zikoresha umuriro w’amashanyarazi .

Kugeza ubu mu Rwanda   moto zikoresha  amashanyarazi gusa zimaze kugera ku bihumbi 3000, naho  imodoka zikoresha amashanyarazi gusa zikaba ari 400. Ni mu gihe izingana 1500 zikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.

Abafite ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi barasaba ko Sitasiyo zongerwa
Ubuke bwa Sitasiyo buracyari imbogamizi

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

2 Comments
  • Abdul Preston says:
    21/07/2024 at 13:11

    Vitae et ipsa proident ut commodi explicabo

    Reply
  • dasd says:
    21/07/2024 at 14:04

    dasd

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?