Abakoresha moto n’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi muri Kigali babangamiwe nuko aho bongereramo umuriro hakiri hake, bigatuma hari uduce tumwe na tumwe badakoreramo kubera gutinya ko bashobora kugerayo umuriro washize mu kinyabiziga kandi nta sitasiyo ihari yo gusharija.
Mu mujyi wa Kigali hari sitasiyo rusange 3 gusa zifasha abafite imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi, ubuke bwa sitasiyo bubangamiye abakoresha ibi binyabiziga bikenera gusharijwa mu gihe umuriro ushize bakiri mu nzira.
Bamwe mu bakoresha moto n’imodoka by’amashanyarazi bavuga ko hari ahantu batinya gukorera mu rwego rwo kwirinda kuba babura uko bataha mu gihe batunguwe umuriro ugashira bakiri mu nzira .
Ntaziga Patrick ufite imodoka ikoresha umuriro w’amashanyarazi avuga ko bibaye byiza sitasiyo zakogerwa zikaba zashyirwa no mu Ntara kugira ngo bajye batwarira hose ntabwoba bw’uko ikinyabiziga cyabura aho gisharijwa.
Ati “Bibaye byiza twangererwa amasitasiyo ahantu henshi mu mujyi wa Kigali , ndetse no mu ntara sitasiyo zikagerayo ku buryo wajya ugera mu ntara umuriro wagushyirana ugasharija ntakibazo.”
Naho Habineza Floduard utwara moto ikoresha amashyanyarazi, avuga ko hakiri ikibazo ku bataha mu ntara bakorera mu mujyi wa Kigali kuko biba bisaba gutaha kare kugira wirinde ibibazo byo kurara nzira wabuze aho usharija.
Ati “Nkanjye ubu ntaha muri Rwamagana ariko sitasiyo ya nyuma ngeraho mbasha kubonaho umuriro ni i Kabuga, ni ukuvuga ngo iyo ngeze hano kabuga ngasanga nta muriro uhari cyangwa se ngatinda gutaha birangora kubona uburyo ngera mu rugo.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda, Donald Rukotana Kabanda, avuga ko nk’abashoramari bo muri uru rwego batangiye gushira izindi sitasiyo hirya no hino mu gihugu.
Ati “Kubijyanye n’imodoka amasharijeri menshi ari mu ngo za bantu , sitasiyo ziri rusange ni 3 gusa ,ariko abashoramari baragenda bagura mu mujyi yunganira kigali urugero nka Karongi na kayonzi hari izo sitasiyo. Na none Kandi kuba imodoka zikoresha umuriro wa mashanyarazi zikiri nkeya bituma abashoramari badashishikarira gushiramo amafaranga kuko imodoka zikiri nkeya ariko Kandi mu minsi iri imbere tuzagenda twagura sitasiyo zisharija mu mujyi yunganira Kigali.”
U Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rufite 20% by’amabisi yose akoresha umuriro w’amashanyarazi na 30% ya moto z’ikoresha umuriro w’amashanyarazi, ndetse 8% by’imodoka ntoya zikoresha umuriro w’amashanyarazi .
Kugeza ubu mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi gusa zimaze kugera ku bihumbi 3000, naho imodoka zikoresha amashanyarazi gusa zikaba ari 400. Ni mu gihe izingana 1500 zikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW