Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abagore barashima ko bahawe ijambo mu myaka 30 ishize
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Abagore barashima ko bahawe ijambo mu myaka 30 ishize

INZIRA EDITOR
Yanditswe 05/04/2024
Share
SHARE

Mu gihe mu myaka 30 ishize abagore batahabwaga ijambo n’amahirwe angana n’abagabo,  kuri ubu barishimira ko bahawe ijambo mu iterambere ry’igihugu ndetse bahawe uburenganzira bungana na basaza babo.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  byari ikizira ko umugore n’umukobwa yajya mu ruhame agatinyuka kuvugira imbere y’abagabo kuko bari abo guteka no kwita ku bana, ndetse no mu muryango guhabwa amahirwe yo kwiga ku bana b’abakobwa byari inzozi.

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe abari n’abategarugori bahawe ijambo kugeza no mu nzego nkuru z’igihugu, abandi bayoboka ubushabitsi bubinjiriza amafaranga.

Muhoracyeye Delphine ukorera ubucuruzi bw’imyenda mu Mujyi wa Kigali mu kiganiro na INZIRA yahamije ko bahawe ijambo ndetse nk’uwikorera yibarira umushahara w’ibihumbi 500Frw buri kwezi.

Ati  “Natangiye ubucuruzi  mu gihe cya COVID 19, nza kubihagarika ho gato nsubira ku ishuri, nyuma yo gusoza kwiga nahise ntangira ubucuruzi bwo kuranguza imyenda ya Made in Rwanda n’ubu nibyo ngikoramo.”

Muhoracyeye ashima ko bahawe ijambo “Icyo nshimira Leta y’u Rwanda nuko natwe abagore   twahawe ijambo n’uburenganzira bikadutinyura ubu tukaba twikorera  tutarindiriye ibiva mu maboko ya bagabo bacu. Muri iyi myaka 30 ishize niteje imbere kuko ninjiza agera kuri 500Frw ku kwezi,  ni intabwe nishimira kuko aho ngeze mbikesha gutinyuka no guhabwa ijambo.”

Akomeza agira ati “Ndashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yita ku mutekano  w’abanyagihugu ubu tukaba dukora dutekanye  ntacyo twikanga  akaba ari nacyo gikomeza kudutera imbaraga mu mirimo yacu ya buri munsi.”

Abagore bahawe ijambo no mu miyoborere na politiki y’Igihugu,

Itegeko Nshinga rya Repubulika  y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe  mu 2015, rishimangira ko abagore  bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

Tariki ya 8 Werurwe 2024, ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, Perezida w’u Rwanda  Paul Kagame yashimangiye ko umugore ari inkingi  ya mwamba ku muryango n’igihugu.

Yagize ati “Umugore ni Inkingi  abazwa ibyo mu rugo  akabazwa n’ibyo hanze, urumva rero ko ari inshingano ikomeye cyane. N’abajya bibaza cyangwa bashakisha ngo umugore kumuha uburenganzira bituruka he? ubwo ikitumvikana ni iki?”

“Ubushishozi n’ubwenge bw’abagore bugaragarira mu buryo benshi muri bo birinze kwijandika mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi aribo bari benshi mu gihugu.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF), Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko  abagore bahawe ijambo kandi nabo bitinyutse.

Ati “Ubu bajya mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Goverinoma, ariko si aho gusa bari no mu bucuruzi  bariyo, hari n’abayoboye za banki zikomeye z’ubucuruzi n’amakoperative menshi, hari n’abagana ubuhinzi bwohereza umusaruro hanze y’igihugu. Nk’Igihugu twishimiye uru rugendo rw’imyaka 30.”

Kuri ubu mu myanya ya Politike abagore barahagarariwe , nko mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite bari ku gipimo cya 61.1%, muri Goverinoma bari kuri 42,4%, mu rwego rw’ubutabera  abagore bari kuri 51%.

Abagore bayobora uturere bari kuri 30%, abayobozi b’uturere bungirije ba bagore bari kuri 15%, abagore bari muri njyanama z’uturere  bari kuri 46.1%,n detse na 78% by’abagore  bari ku mwanya w’umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Naho mu nzego z’abikorera  abagore bayobora koperative mu Rwanda bari kuri 38%, abagore bayobora Isoko ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi bari kuri 51.1%.

Abagore barashima ko bahawe ijambo mu myaka 30 ishize
Perezida Kagame ashima uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 05/04/2024 05/04/2024
Igitekerezo 1
  • Mike Palmer says:
    06/04/2024 at 01:10

    Hi there,

    I have reviewed your domain in MOZ and have observed that you may benefit from an increase in authority.

    Our solution guarantees you a high-quality domain authority score within a period of three months. This will increase your organic visibility and strengthen your website authority, thus making it stronger against Google updates.

    Check out our deals for more details.
    https://www.monkeydigital.co/domain-authority-plan/

    NEW: Ahrefs Domain Rating
    https://www.monkeydigital.co/ahrefs-seo/

    Thanks and regards
    Mike Palmer

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?