Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abagore batatu mu mushinga w’uruganda rw’inzoga rw’agaciro ka Miliyari 1 Frw
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Made In Rwandaubukungu

Abagore batatu mu mushinga w’uruganda rw’inzoga rw’agaciro ka Miliyari 1 Frw

Inzira
Yanditswe 04/08/2021
Share
SHARE

Abagore batatu, Josephine Uwase, Jessi Flynn na Debby Leatt binjije ku isoko ry’u Rwanda inzoga nshya kandi ikunzwe cyane, yengerwa mu ruganda bashinze bagamije kugira uruhare mu iterambere ry’umugore.

Uruganda rwenga inzoga rw’aba bagore rwitwa ‘Kweza Craft Brewery’ akaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda rwashinzwe kandi rukayoborwa n’abagore.

Ubuyobozi bwarwo bwatangaje ko rwamaze kubona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda bitangwa n’urwego rw’igihugu (RDB) ndetse rwamaze kubona n’ibyangombwa bitangwa n’ikigo gishinzwe kugenzura Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA.

Umushinga w’uru ruganda watangiye muri 2016 zariko utangira kwaguka cyane no kubyara umusaruro muri 2019.

Bakora amoko atangukanye y’inzoga harimo nk’izikoze mu masaka n’imbuto (imbuto) izikoze muri Tangawizi, ubuki, n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganga Jessi Flynn, ubwo yasobanuraga intego y’uru ruganda yagize ati “Intego y’uruganda rwacu ni ukwenga amoko atandukanye y’inzoga abantu tukabaha amahitamo atandukanye igihe bifuza kwica icyaka.

Tuzakomeza guharanira gukora inzoga nziza kandi zifite umwihariko, kandi tuzahatanira ko igihe cyose umuntu anyoye ku nzoga zengewe iwacu yumva harimo agashya kayigira umwihariko mu buryohe.”

Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka uru ruganda kugeza rwuzuye neza uzatwara abarirwa muri Miliyoni 1 y’amadolari.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Jessi yavuze ko inzoga ari kimwe mu bintu bikunzwe cyane ku isi, bityo gushoramo amafaranga akaba ari ukwiteganyiriza urwunguko rushimishije.

Yakomeje avuga ko uru ruganda kandi ruzaha akazi abagore batari bake, ati “Turashaka gushyira amahirwe y’iterambere mu biganza by’abagore kandi mu kwenga inzoga harimo amafaranga menshi rwose kuko inzoga ni ikintu kibona icyashara cyane ku isi hose.Intego nta yindi ni ukubakira ubushobozi umugore.”

Uyu muyobozi w’uruganda yakomeje avuga ko bagiye kwandikisha buri bwoko bw’inzoga bakora, kugira ngo hatazagira ababwiyitirira.

Ikibazo cy’ingorabahizi yagaragaje ni icy’ubuke bw’ingano zihingwa mu Rwanda kandi ari kimwe mu by’ibanze bikenerwa cyane mu gukora iyi nzoga, ariko avuga ko bafite gahunda yo kuzazihingira mu minsi iri imbere.

Kugeza magingo aya aba bagore bamaze kutarura inzoga ingana na litilo 1500 ubariyemo iyo bagiye batarura kuri buri bwoko bw’inzoga muri 7 uruganda rwabo rukora kugeza magingo aya.

Biyemeje guteza imbere abagore babinyujije mu kwenga inzoga
Bamaze gukora amoko 7 y’inzoga atandukanye
2 Comments
  • Ikundabayo Marc says:
    18/09/2022 at 16:35

    Mwiriwe neza?nitwa Mike ,nize food science and technology, mwampaye link yabo Bantu nkagira icyo mbigiraho,cg nababaza kijyanye ninzoga bakora?

    Murakoze mugire umugoroba mwiza!

    Reply
  • food porn says:
    29/12/2023 at 18:23

    yandanxvurulmus.lCw4eZsZhjow

    Reply

Leave a Reply to Ikundabayo Marc Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?