Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Amajyepfo: Miliyoni 18$ zigiye gukoreshwa mu kurengera ibidukikije
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Amajyepfo: Miliyoni 18$ zigiye gukoreshwa mu kurengera ibidukikije

INZIRA EDITOR
Yanditswe 06/08/2024
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda igihe gushora Miliyoni 18 $ z’amadorali (arenga miliyari 2 Frw) mu mushinga ugamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu turere tugize Intara y’Amajyepfo ndetse na Gakenke yo mu Ntara y’Amajyarugu.

Ni mu rwego rwo kongera imibereho myiza y’abaturage no kurengera ibinyabuzima ndetse no kurwanya imyuka mibi ihumanya ikirere, aho Goverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kwita ku cyatuma umuturage agira imibereho myiza.

Uyu mushinga wiswe FIP (Forest Investment Program), watangirijwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Kanama 2024, hakaba hazakorwa ibikorwa bitandukanye burimo gusubiranya ubutaka ndetse n’ubuhinzi burambye.

FIP (forest Investment program) ni umushinga wa Minisiteri y’Ibidukikije uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Amashyamba, ugakorerwa mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda, Dr. Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko iki gikorwa atari intangiriro y’imihango, ahubwo ko ari igihe gikomeye cyo kwita ku mashyamba n’ubuhinzi.

Ati “Reka aya mahirwe tuyabyaze umusarotugire ni ntego, uyu mushinga FIP-PRODAR ntabwo ari gahunda, gusa natwe ni inshingano zacu zo kubungabunga amashyamba yacu no guteza imbere imibereho irambye ku baturage bacu.”

Dr. Festus Maniriho, Umuyobozi w’umushinga yagaragaje akamaro ko gufatanyan’ibikorwa bizakorwa muri uyu mushinga.

Ibikorwa by’ingenzi bizashyigikirwa bizaba birimo gutera ibiti by’amashyamba n’ibiti by’imbuto, gusana inkombe z’imigezi n’inzuzi, gutanga no gushyiraho ibigega byo gufata  amazi y’imvura, guteza imbere amashyiga ya kijyambere  yo guteka , gushyigikira gahunda yo gutera imbuto  n’ibihingwa ngandurarugon’ibindi bikorwa butandukanye bijyamye no kurengera Ibidukikije.kandi hazibandwa ku gutanga ibiti byororokatree reproductive material (TRM)mu rwego rwo gushyigikira  izo mbaraga.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije uzamara imyaka 5.

Mu byo uyu mushinga wa FIP ushize imbere harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibiti by’imbuto birenga miliyoni 9 kuri hegitari 80,200 z’ubutaka bwangiritse, bikagirwamo uruhare n’amatsinda y’abaturage ndetse n’abikorera.

Uturere tuzakorerwamo uyu mushinga ni Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996 amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda, Dr. Concorde Nsengumuremyi
Huye hatangirijwe umushinga witezweho kurengera ibidukikije

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 06/08/2024 06/08/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?