Ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ifite agaciro ka miliyari zirenga 66 Frw, agenewe imishinga yo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025.
Biteganyijwe ko iyi nguzanyo izakoreshwa mu kubaka Urugomero rwa Giseke ruherereye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, inakoreshwe mu kwagura umushinga wo kuhira imyaka ihinzwe ku butaka bungana na hegitare 2,640 nka kimwe mu bisubizo byo gufasha abahinzi kudakangwa n’izuba.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko u Bushinwa ari igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi ko ubwoko bw’inguzanyo bukunze gutanga ziba zitagoranye kuzishyura.
Iyi nguzanyo izafasha Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga y’ubuhinzi ikubiye muri Gahunda y’icyiciro cya 2 yo kwihutisha Iterambere (NST2).
Umushinga wo kubaka Urugomero rwa Giseke, ruzifashishwa mu kuhira imirima ihinze hafi yarwo, utegerejweho kuzanira inyungu ingo 915 zigizwe n’abaturage 4,578.
U Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda mu nzego ziganjemo ibikorwaremezo nk’imihanda n’ingufu, uburezi, ubuzima, ubumenyi bw’Isi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kugeza ubu, ibikorwa byose biterwa inkunga n’u Bushinwa bibarirwa agaciro ka miliyoni $600, agizwe n’inguzanyo z’igihe kirekire za miliyoni $450 n’impano ya miliyoni $150.

INZIRA.RW