Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF cyasinye amasezerano y’imikoranire n’ Umwalimu SACCO yo gutanga ingwate z’inguzanyo ziri hagati ya 50% na 75% mu rwego rwo korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse b’abarimu kugera kuri serivice z’imari binyuze mu nguzanyo.
Kuwa 28 werurwe 2024 nibwo Umwalimu SACCO yasinye amasezerano avuguruye n’Ikigega BDF agamije gufasha abanyamuryango b’Umwalimu SACCO kubona ingwate y’inguzanyo ku mishinga ibyara inyungu.
Umuhango wo gusinya aya masezerano ku ikubitiro yahereye hagati y’Ikigega BDF na SACCO eshatu zo mu Mujyi wa Kigali.
Aya masezerano yasinywe ku mpande zombi aje kuba igisubizo ku banyamuryango bafite imishinga ibyara inyungu ariko batari bafite ubushobozi bwo kubona ingwate yuzuye kugirango bahabwe inguzanyo ibafasha kwagura no guteza imbere imishinga yabo.
Abagore , urubyiruko ,abafite ubumuga, ingabo zavuye ku rugerero,abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’amakoperative y’abagore bazishingirwa na BDF 75% by’ingwate baba basabwa kugira ngo bahabwe inguzanyo mu kigo cy’imari baba basabyemo inguzanyo.
Abanyamuryango b’Umwalimu SACCO barashishikarizwa gukoresha inguzanyo neza mu gihe bayihawe, bakayikoresha icyo yagenewe kugirango imikoranire ikomeze igende neza.
Kugeza ubu Ikigo BDF kimaze gufasha no gushyigikira imishinga irenga ibihumbi 48. Ingano y’ingwate itangwa na BDF igomba kuba itarengeje agaciro ka miliyoni magana atanu ku mishinga yose (500,000,000).
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW