Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: BDF yemereye ingwate ya 50% abakorana n’Umwalimu SACCO
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

BDF yemereye ingwate ya 50% abakorana n’Umwalimu SACCO

INZIRA EDITOR
Yanditswe 29/03/2024
Share
SHARE

Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF cyasinye amasezerano y’imikoranire n’ Umwalimu SACCO  yo gutanga ingwate z’inguzanyo  ziri hagati ya 50% na 75% mu rwego rwo  korohereza ba rwiyemezamirimo  bato n’abaciriritse b’abarimu  kugera kuri serivice z’imari binyuze mu nguzanyo.

Kuwa 28 werurwe  2024  nibwo  Umwalimu SACCO  yasinye amasezerano avuguruye n’Ikigega BDF  agamije  gufasha  abanyamuryango b’Umwalimu SACCO  kubona ingwate y’inguzanyo   ku mishinga ibyara inyungu.

Umuhango wo gusinya aya masezerano ku ikubitiro yahereye hagati y’Ikigega BDF na SACCO eshatu  zo mu Mujyi wa Kigali.

Aya masezerano yasinywe ku mpande zombi aje kuba igisubizo ku banyamuryango bafite imishinga ibyara inyungu ariko batari bafite ubushobozi bwo kubona ingwate yuzuye kugirango bahabwe inguzanyo ibafasha kwagura no guteza imbere imishinga yabo.

Abagore , urubyiruko ,abafite ubumuga, ingabo zavuye ku rugerero,abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994 ndetse n’amakoperative y’abagore bazishingirwa  na BDF 75% by’ingwate baba basabwa kugira ngo bahabwe inguzanyo mu kigo cy’imari baba basabyemo inguzanyo.

Abanyamuryango b’Umwalimu SACCO barashishikarizwa gukoresha inguzanyo neza mu gihe bayihawe, bakayikoresha icyo yagenewe kugirango  imikoranire ikomeze igende neza.

Kugeza ubu  Ikigo BDF kimaze gufasha   no gushyigikira  imishinga irenga  ibihumbi 48. Ingano y’ingwate itangwa na BDF  igomba kuba itarengeje agaciro ka miliyoni magana atanu ku mishinga yose (500,000,000).

Ikigega BDF n’Umwalimu SACCO basinyanye amasezerano y’imikoranire
Aya masezerano yitezweho korohereza abanyamuryango b’Umwali SACCO kubona inguzanyo

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 30/03/2024 29/03/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?