Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: BK Group Plc yinjije arenga miliyari 100 Frw mu mwaka umwe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

BK Group Plc yinjije arenga miliyari 100 Frw mu mwaka umwe

INZIRA EDITOR
Yanditswe 29/03/2024
Share
SHARE

Ibigo bitandukanye bigize BK Group Plc byinjije asaga miliyari 109 Frw mbere yo kwishyura imisoro mu mwaka wa 2023, avuye kuri miliyari 88,6 Frw yariho mu mwaka wa 2022.

Iyi mibare yashizwe ahagaraga ubwo BK Group Plc yatangazaga ku mugaragaro ibyavuye mu bikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023 n’umusaruro byatanze. Bagaragaje ko umusaruro mbumbe wa BK Group wazamutse ku kigero cya 23,8%.

Umuyobozi Mukura wa BK Group Plc, Beatha Uwamaliza Habyarimana, yagaragaje ko kwitwara neza kw’ibigo bigize BK Group Plc aribyo byatumye habaho kwaguka mu nyungu.

Yagaragaje ko imikorere myiza yatumye BK Group ibona inyungu ya Miliyari 74.8 Frw, nyuma yo kwishyura imisoro bingana n’izamuka rya 25% ugeraranyije n’umwaka wa 2023 aho bungutse miliyari 59.9 Frw.

Yagize ati “BK Group Plc yabashije kwerekana ubushobozi mu bijyanye n’ubucuruzi twakoze, bikaba byaragendeye hamwe n’uburyo ubukungu bwagiye buzamuka ndetse n’ubwi gihugu bukaba bwari buri ku kigero kiri hejuru cyu 8% kiri hejuru ugereranyije no muri Afurika y’Iburasirazuba, kuri twebwe bikaba ari uburyo bwo kugira ngo tubone imbaraga mu bikorwa dukora kuko bigenda ku murongo umwe.”

Yerekanye kandi ko itumbagira ry’ibiciro mpuzamahanga ryatumye amafaranga yishyurwa ku bintu bitandukanye yiyongera.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko mu myaka yashize bashoye imari mu ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’ikigo muri rusange.

Hanakozwe ibijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, mu gihe muri iyi myaka bigenda bigabanyuka ku buryo mu igihe kiri imbere bazagera aho abanyamigabane bagatangira kubona inyungu.

Yavuze ko inshuro ya mbere bagize inyungu irenga miliyari 109 Frw batarishyura imisoro.

Ati “Ibi byagizwemo uruhare cyane n’inyungu zitavuye mu nguzanyo, zigana na 34,8%. Mu bihe byatambutse twashakaga uburyo twazamura izi nyungu ariko iyi nyungu na yo iracyari mu ziyoboye kuko yiyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka ushize.”

Umutungo rusange wa BK Group Plc wazamutse ku ijanisha rya 14,8% ugera kuri miliyari 2.122,1 Frw ugereranyije n’umwaka ushize, biturutse ahanini ku nguzanyo zahawe abakiliya, ariko n’ishoramari ry’abanyamigabane ryazamutseho 14,8%, rigera kuri miliyari 336.4 Frw.

Mu 2023, amafaranga abakiliya babikije yazamutse ku ijanisha rya 16,8%, mu gihe inguzanyo zatanzwe muri Banki ya Kigali zazamutse ku rugero rwa 13,4%.

Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwerekana ko BK Capital yazamutse mu gukora ishoramari, BK General Insurance Company ifasha mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo, bagashimangira ko ibi bigo byitwaye neza mu gutanga serivizi ku bantu benshi ugereranyije n’uko isoko rihagaze.

Kuba mu ntangiriro za 2023 BK Foundation yashingwa yafashije abasaga 400 kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro no kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Yanafashije kandi mu kuzamura ubushobozi bw’abagore 120, bahabwa moto 20 zikoresha amashanyarazi n’ibindi.

Ubuyobozi bwa BK Group Plc butangaza ko buzagumya buzakomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ubuhinzi kugirango barusheho kuzamura ababukora.

BK Group Plc yagaragaje ibyakozwe mu 2023

NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 29/03/2024 29/03/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?