Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda, ibikesha serivise nziza no guhanga udushya, byagize uruhare mu guhindura imibereho n’iterambere ry’abakiriya bayo.
Iki gihembo BK yahawe kizwi nka ‘Euromoney Awards for Excellence’ cy’umwaka wa 2021 kandi yagiherewe uburyo yitwaye muri ibi bihe bya Covid-19.
Ibi bihembo byiswe Euromoney Awards for Excellence bisanzwe bihabwa amabanki cyangwa ibigo by’imari ku Isi biba byitwaye neza mu guhanga udushya muri serivise zihabwa abakiriya kandi zikabateza imbere, harebwe amezi 12 aba ashize.
Mu byagendeweho iyi Banki ihabwa iki gihembo harimo uburyo yitwaye mu bihe bya Covid 19, aho yafashije abakiriya bayo mu buryo butandukanye nko kuborohereza kwishyura inguzanyo bari barafashe, kubaha inguzanyo zibafasha kuzahura ubukungu, n’ibindi.
Muri serivise z’iyi banki zafashije abantu cyane harimo nk’iyo bise IKOFI yafashije abahinzi barenga 258,000, ndetse abacuruzi b’inyongeramusaruro bagera ku 1,800 kugeza serivisi ku abahinzi bayifashishije.
Hari kandi indi serivise yitwa Zamuka, yafashije by’umwihariko abagore kubona inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto cyane, muri gahunda yo gushyigikira imishinga yabo y’iterambere.
Mu kurushaho kurinda ibyahungabanya umutekano w’amakuru arebana na banki, BK yahawe icyemezo cya ISO/IEC 27001:2013 Standard for Information Security Management System (ISMS), nk’ikimenyetso cy’uko uburyo irindamo amakuru y’abakiriya bwemewe ku rwego mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2020 kandi BK yakomeje gahunda yayo y’umushinga Urumuri Initiative, ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo binyuze mu mahugurwa no kubafasha kubona inguzanyo nta nyungu.
Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi wa BK, yavuze ko bishimiye iki gihembo, ashimangira ko bazakomeza gushyira imbere imitangire ya serivise inoze hagamijwe guteza imbere umukiliya.
Yagize ati “Nka Banki ya Kigali, dukora cyane tugamije kurenza ibyo abakiliya bacu baba batwitezeho. Twishimiye kwakira igihembo twahawe na Euromoney cyo kuba ari twe banki nziza mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’umuhate twashyize mu gutanga serivisi ku bakiliya bacu dukorera.”
Muri uyu mwaka wa 2021, iki gihembo kiswe Euromoney Awards for Excellence kimaze imyaka 3, cyatanzwe mu bihugu birenga 100, mu Rwanda kikaba cyaregukanwe na Banki ya Kigali.

Barabikwiye rwose!