Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yagabanyije urwunguko rwayo ku mabanki irushyira kuri 6,5% ruvuye kuri 7% rwari rwashyizweho muri Gicurasi 2024.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 21 Kanama 2024, mu kiganiro ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’Igihugu bwagiranye n’Itangazamakuru.
Igabanywa ry’uru rwunguko rishingiye ku igabanuka ry’umuvuduko w’ibiciro ku masoko rikiri mu mbago y’icyo BNR igenderaho. Mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2024, ibiciro ku masoko byageze kuri 5,1% bivuye kuri 4,7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko Inama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga ya BNR yabaye muri iki Cyumweru, yasanze ishusho yari ihari muri Gicurasi y’umuvuduko w’ibiciro ku masoko ari yo igihari ubu.
Yagize ati “Mu mibare tubona mu mwaka wose, ntabwo bizarenga 5%. Tubona ko muri uyu mwaka n’umwaka utaha, umuvuduko w’ibiciro ku masoko bitazarenga 5% ari mu gipimo cya Banki Nkuru y’Igihugu twifuza ko byagombye kurenga.”
“Kubera iyo mpamvu tubona umuvuduko ku masoko uri mu gipimo twifuza ko cyagombye kugabanukaho, twasanze ko ari ngombwa ko tugabanya urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu kuva kuri 7% kugera kuri 6,5%.
Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yihaye imbago z’uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugomba kuba uri hagati ya 2% na 8% kugira ngo ubukungu bube buhagaze neza. Muri iki gihembwe ni ko bimeze kuko wavuye kuri 4,7% mu gihembwe cya mbere cya 2024, bugera kuri 5,1% mu gihembwe cya kabiri.
Kuzamuka bikagera kuri 5,1% bivuye kuri 4,7% byatewe no kwiyongera k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu kwarushije imbaraga igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba.
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo ïby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu wariyongereye ugera kuri 6,4% uvuye kuri 5,6%, ahanini biturutse ku kiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu cyari hejuru nyuma yo kuzamura ibiciro by’ingendo muri Werurwe no muri Mata uyu mwaka.
Gusa iri zamuka ryagabanyirijwe ubukana n’igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba wagabanutse ugera kuri 1,6% uvuye kuri 2,5%, bitewe n’umusaruro mwiza w’ibijumba, imyumbati, inyanya, amashaza, n’ibitoki wabonetse mu gihembwe cy’ihinga B 2024 hamwe n’umusaruro uturuka mu gihembwe cy’ihinga A 2024.
Mu nzitizi BNR ibona ko zishobora gutuma umuvuduko w’ibiciro uzamuka ku kigero kititezwe, zishingiye ku bibazo bya politiki nk’amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine. Mu gihe kandi, habaho ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, ubuhinzi bushobora gukorwa mu nkokora, bigatuma umusaruro utaboneka nk’uko byari byitezwe.
Muri Kamena, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024.
Icyo gihe umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubarirwa agaciro ka Miliyari 4,486 Frw mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024.
Umusaruro wari wazamutse ugereranyije n’umusaruro wari wabonetse mu gihembwe nk’iki cy’umwaka ushize, kuko icyo gihe wabarirwaga agaciro ka Miliyari 3,904 Frw.
INZIRA.RW