Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko yashyizeho amabwiriza yemerera ibigo bitari iby’imari n’abantu ku giti cyabo gutanga inguzanyo ku baturage bagenzi babo mu rwego rwo gufasha bamwe n’abamwe batabona amafaranga abitswa ya buri gihe.
Mu makuru dukesha RBA, bamwe mu bakiriya ba serivisi z’imari hirya no hino mu gihugu baravuga ko ibi bizafasha mu guca ibizwi nka banki Lambert byakorwaga rwihishwa bigateza amakimbirane hagati yabahanye amafaranga.
Hitimana Vedaste umuturage wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubwo yatangiraga akazi k’ubumotari yagize ikibazo cy’amadeni yari amurembeje, maze akitabaza bagenzi be ngo bamugurize amafaranga nawe azabungukire mu bizwi nka banki Lambert ariko bakamuca inyungu y’umurengera.
Kuva mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ushize, BNR yashyizeho amabwiriza agenga abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa.
Mu ibwiriza rya BNR No 65/2023 yo ku wa 25/04/2023 harimo ibyiciro bine by’abashobora gutanga izi serivisi hagendewe ku gishoro cyabo kiva kuri milioni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu ku giti cye kikagera kuri milioni 500 ku Bimina n’amatsinda. Banki Nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko kuva ubu buryo bwakwemezwa, ibigo 20 bimaze guhabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo bitakira amafaranga abitswa (non-deposit taking Financial Services).
Amabwiriza areba abantu ku giti cyabo n’ibigo bashobora kuguriza amafaranga abaturage ariko bahawe uburenganzira na BNR ndetse bakubahiriza ibikubiye muri aya mabwiriza uyarenzeho agahanwa.
Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr. Mutemberezi Fidele agaragaza ko uretse kuba ubu buryo buzafasha abaturage n’abazashora imari muri uru rwego bazabyungukiramo kuko ubusanzwe amafaranga yabo bayabitsaga muri banki ku rwunguko ruto.
Abagenerwabikorwa ba serivise z’imari bashimangira ko iyi gahunda yo gutanga no guhabwa inguzanyo binyuze mu mucyo izatuma imitungo idakomeza gutsikira nk’uko byajyaga bihenda kuri bamwe n’abamwe. Ndetse bizagabanya i ngorane zajyaga zitezwa n’inguzanyo zitagira amategeko n’amabwiriza.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW