Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: BNR yatangaje ko yatangiye guha ibigo bitari iby’imari n’abantu ku giti cyabo uburenganzira bwo gutanga inguzanyo
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

BNR yatangaje ko yatangiye guha ibigo bitari iby’imari n’abantu ku giti cyabo uburenganzira bwo gutanga inguzanyo

INZIRA EDITOR
Yanditswe 24/07/2024
Share
SHARE

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko yashyizeho amabwiriza yemerera ibigo bitari iby’imari n’abantu ku giti cyabo gutanga inguzanyo ku baturage bagenzi babo mu rwego rwo gufasha bamwe n’abamwe batabona amafaranga abitswa ya buri gihe.

Mu makuru dukesha RBA, bamwe mu bakiriya ba serivisi z’imari hirya no hino mu gihugu baravuga ko ibi bizafasha mu guca ibizwi nka banki Lambert byakorwaga rwihishwa bigateza amakimbirane hagati yabahanye amafaranga.

Hitimana Vedaste umuturage wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubwo yatangiraga akazi k’ubumotari yagize ikibazo cy’amadeni yari amurembeje, maze akitabaza bagenzi be ngo bamugurize amafaranga nawe azabungukire mu bizwi nka banki Lambert ariko bakamuca inyungu y’umurengera.

Kuva mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ushize, BNR yashyizeho amabwiriza agenga abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa.

Mu ibwiriza rya BNR No 65/2023 yo ku wa 25/04/2023 harimo ibyiciro bine by’abashobora gutanga izi serivisi hagendewe ku gishoro cyabo kiva kuri milioni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu ku giti cye kikagera kuri milioni 500 ku Bimina n’amatsinda. Banki Nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko kuva ubu buryo bwakwemezwa, ibigo 20 bimaze guhabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo bitakira amafaranga abitswa (non-deposit taking Financial Services).

Amabwiriza areba abantu ku giti cyabo n’ibigo bashobora kuguriza amafaranga abaturage ariko bahawe uburenganzira na BNR ndetse bakubahiriza ibikubiye muri aya mabwiriza uyarenzeho agahanwa.

Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr. Mutemberezi Fidele agaragaza ko uretse kuba ubu buryo buzafasha abaturage n’abazashora imari muri uru rwego bazabyungukiramo kuko ubusanzwe amafaranga yabo bayabitsaga muri banki ku rwunguko ruto.

Abagenerwabikorwa ba serivise z’imari bashimangira ko iyi gahunda yo gutanga no guhabwa inguzanyo binyuze mu mucyo izatuma   imitungo idakomeza gutsikira nk’uko byajyaga bihenda kuri bamwe n’abamwe. Ndetse bizagabanya i ngorane zajyaga zitezwa n’inguzanyo zitagira amategeko n’amabwiriza.

BNR yatangiye guha abantu ku giti cyabo ububasha bwo gutanga inguzanyo

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 24/07/2024 24/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?