Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yihanangirije abantu n’ibigo bishyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi ndetse n’abakora ubucuruzi mu madovize nta burenganzira babiherewe.
Ibi bikubiye mu itangazo BNR yasohoye kuri wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025, rigashyirwaho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, aho rigaragaza ibihano by’amafaranga bijyanye n’imikoreshereze y’amadovize itemewe.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko uwakoresheje amadovize atabyemerewe, ko azajya acibwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 mu gihe afashwe bwa mbere zikaba miliyoni 10 Frw ku zindi nshuro zikurikiraho.
Usibye kwishyuza ibicuruzwa cyangwa serivisi byoherejwe cyangwa byatumijwe hanze y’u Rwanda, cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’amahoteli, Kazino (casinos), ibigo by’ubukerarugendo, amaduka adasora (duty-free) n’amashuri mpuzamahanga mu gihe yishyurana n’abadatuye mu gihugu. Uzafatirwa muri ibi bikorwa byo kwishyuza serivise mu madovize azajya abihanirwa.
BNR ivuga ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi riteganyirijwe ibihano by’amafaranga y’u Rwanda 5 000 000 igihe afashwe bwa mbere na 10.000.000 Frw igihe afashwe bwa kabiri (isubiracyaha) n’izindi nshuro zikurikiraho.
Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize bazajya bishyura 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, igihe afashwe bwa mbere, agacibwa 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, igihe afashwe bwa kabiri n’izindi nshuro zikurikiraho.
Abategura cyangwa abagira uruhare mu cyamunara bazajya bacibwa 50% by’ayakoreshejwe mu cyamunara.
BNR yaboneyeho kwibutsa abantu bose n’ibigo bitandukanye kwirinda kujya muri ibi bikorwa nta burenganzira babifitiye.
Mu rwego rwo kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, BNR yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa, izakomeza kurwanya ibikorwa bikoreshwamo amadovize (amafaranga y’amahanga) bitemewe.

INZIRA.RW