Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: BNR yihanangirije abishyuza serivise mu madorali batabyemerewe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

BNR yihanangirije abishyuza serivise mu madorali batabyemerewe

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 18/06/2025
Share
Abishyuza serivise mu madovize baburiwe
SHARE

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yihanangirije abantu n’ibigo bishyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi ndetse n’abakora ubucuruzi mu madovize nta burenganzira babiherewe.

Ibi bikubiye mu itangazo BNR yasohoye kuri wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025, rigashyirwaho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, aho rigaragaza ibihano by’amafaranga bijyanye n’imikoreshereze y’amadovize itemewe.

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko uwakoresheje amadovize atabyemerewe, ko azajya acibwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 mu gihe afashwe bwa mbere zikaba miliyoni 10 Frw ku zindi nshuro zikurikiraho.

Usibye kwishyuza ibicuruzwa cyangwa serivisi byoherejwe cyangwa byatumijwe hanze y’u Rwanda, cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’amahoteli, Kazino (casinos), ibigo by’ubukerarugendo, amaduka adasora (duty-free) n’amashuri mpuzamahanga mu gihe yishyurana n’abadatuye mu gihugu. Uzafatirwa muri ibi bikorwa byo kwishyuza serivise mu madovize azajya abihanirwa.

BNR ivuga ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi riteganyirijwe ibihano by’amafaranga y’u Rwanda 5 000 000 igihe afashwe bwa mbere  na  10.000.000 Frw igihe afashwe bwa kabiri (isubiracyaha) n’izindi nshuro zikurikiraho.

Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize bazajya bishyura 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, igihe afashwe bwa mbere, agacibwa 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, igihe afashwe bwa kabiri n’izindi nshuro zikurikiraho.

Abategura cyangwa abagira uruhare mu cyamunara bazajya bacibwa 50% by’ayakoreshejwe mu cyamunara.

BNR yaboneyeho kwibutsa abantu bose n’ibigo bitandukanye kwirinda kujya muri ibi bikorwa nta burenganzira babifitiye.

Mu rwego rwo kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, BNR yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa, izakomeza kurwanya ibikorwa bikoreshwamo amadovize (amafaranga y’amahanga) bitemewe.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 18/06/2025 18/06/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?