Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Burera: Imisambi ikomeje gusubiza ku isuka abahinzi ibonera
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubukerarugendo

Burera: Imisambi ikomeje gusubiza ku isuka abahinzi ibonera

INZIRA EDITOR
Yanditswe 14/05/2024
Share
SHARE

Abahinzi bafite imirima mu masambu hafi y’icyanya cy’igishanga cy’urugezi mu Karere ka Burera, baravuga ko babangamiwe n’inyoni zirimo imisambi n’ibishuhe bikomeje kubonera imyaka mu mirima.

Aba baturage bagaruka kuri iki kibazo muri kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, bagaragaje ko babangamirwa n’izo nyoni ziganjemo imisambi kuko zibonera ariko bakabura aho babariza kugira ngo bishyurwe ibyabo byangijwe.

Bavuga ko iki kibazo banakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Burera ariko bwemeza ko ntacyo bwabikoraho.

Umwe muri aba bahinzi yagize ati “Icyo kibazo uko kimeze iyo wateye ibigori n’ibishyimbo imisambi iza nka hariya ku mwaro ikajyamo ikarisha wabaza ku karere bakakubwira ngo nta buryo bakumira imisambi kuko iba irimo kuguruka.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwagakwiye kureba uko bwajya bubishyura ibyabo izi nyoni ziba zangije kuko zisurwa na bamukerarugendo benshi bakanasiga amadovise mu gihugu.

Undi muturage nawe ati “Imisambi iratwonera cyereka Leta iduhaye imbabazi wenda ikajya idufasha ikishyura ibyo iba yangije.”

Hari n’undi wagize ati “Iyo misambi imaze kuba myinshi cyane wagira ngo hari indi bashyizemo ku buryo twumva abanyamakuru bagenda bakatuvugira iki kibazo.”

Gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bwo buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ndetse ari ubwa mbere bacyumvise nubwo abaturage bavuga ko babibamenyesheje.

Meya w’akarere ka Burera, Mukamana Soline yagize ati “Ibyo nibwo bwa mbere mbyumvishe, ni ubwa mbere mbyumvishe pe, wenda twakurikirana.”

Meya Mukamana Soline yongeyeho ko bazakomeza kubungabunga iki gishanga ndetse n’abaturage bakwiye kukibungabunga.

 

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 14/05/2024 14/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?