Perezida Paul Kagame yavuze muri ibi bihe ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth birangajwe imbere no gushaka iteramnbere urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire yo kumva ko ruzahora rugira ibyo rukorerwa.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga Ihuriro ry’Ubucuruzi bw’abagize Commonwealth “Business Forum iri kubera I Kigali ikaba ishamikiye ku nama ya CHOGM2022 kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022.
Perida Kagame yavuze ko hari icyizere kandi gishingiye ku kuba abitabiriye iyi nama bumva neza ikigomba gukorwa, kugira ngo ibivugwa bidakomeza kuba nk’intero.
Yagaragaje ko kuri ubu gufasha urubyiruko, bisaba ko narwo rukwiriye kugira uruhare mu byemezo bifatwa, kandi ko uko bikorwa ari byo bitanga umusaruro uboneye.
Yakomeje agira ati “Urubyiruko ruzi neza ibyo rukeneye gukora. Dukwiye guhagarika kuguma gutekereza ibyo twabafasha ahubwo tukareba ibyo twakorana na bo.”
Perezida Kagame yagarutse ku ngingo y’uko Commonwealth ikwiriye kuba umuryango uhuriza hamwe ibihugu 54 biwubarizwamo mu buryo bungana, ku buryo byose bizamuka mu bukungu nta gisigaye inyuma.
Ati “Commonwealth dufite ibintu byinshi duhuriyeho yaba ururimi, uburyo duhuriyeho budufasha gukora ishoramari. Hari intangiriro, ariko dukeneye kubinoza kurushaho, ku buryo niba tuvuze Commonwealth koko igisobanuro kiba kimwe, ntibibe bimwe kuri bamwe, ahubwo bibe bimwe ku bihugu 54.”
Yakomje agira ati “Tuzamure buri wese […] yaba mu bucurizi, ishoramari n’ibindi bibazo twavugaga. Dufite ubuzima, dufite ibibazo by’iki cyorezo, inkingo… umuvuduko ibintu bigendaho ukwiriye kwiyongera.”
Muri iyi nama, yitabiriwe Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’Umuyobozi w’Akanama ka Commonwealth gashinzwe Inganda n’Ishoramari, Jonathan Marland, Perezida Kagame niwe wari umushyitsi mukuru.
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko mu minsi itatu iri imbere, abafite aho bahuriye n’ishoramari bazagirana ibiganiro bigamije kwiga ku hazaza h’umurimo, kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 n’ibindi.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko uyu muryango ufite amahirwe menshi cyane. Yagaragaje ko ishoramari rikorwa hagati y’ibihugu ryiyongereye ku kigero cya 27%, bingana n’ubwikube gatatu uhereye mu 2015.
Ni mu gihe umusaruro mbumbe w’ibihugu bigize uyu muryango ungana na miliyari ibihumbi 13,1$ ndetse byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere uzazamuka ukagera kuri miliyari ibihumbi 19,5$ mu 2027.
Dr. Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yavuze ko icyerekezo kizima, kijyana n’imiyoborere myiza. Yatanze urugero rw’uburyo iyo buri gihe ageze mu Rwanda, ahasanga impinduka kandi zigaragarira amaso.
Yavuze ko ubukungu bw’ibihugu byo muri Commonwealth usanga bwihariwe n’ibihugu bitanu, ari byo u Bwongereza, Australia, Canada, u Buhinde na Nigeria ashimangira ko niba abantu bumva ko iterambere ry’ahazaza rigirwamo uruhare na buri wese, ubukungu bukwiriye kuba busangiwe.
Iyi nama yahurije hamwe abayobozi muri Guverinoma, abayobozi b’ibigo bitandukanye, ab’inzego z’ubucuruzi zitandukanye baturutse mu bihugu bigize Commonwealth n’abandi igomba kumara iminsi ibiri.
Abantu bagera ku 1500 nibo bitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bibarizwa muri Commonwealth.
Ibigo bitandukanye bikora ishoramari byitabiriye iyi nama, bimurika ibikorwa byabyo. Ni ibikorwa bigamije gukemura ibibazo Isi ifite muri iki gihe, mu ngeri zitandukanye yaba mu ikoranabuhanga, kwihaza mu biribwa n’ibindi.
Umuryango wa Commonwealth ugize n’ibihugu 54 aho ugizwe n’abaturage basaga miliyari 2.5 bagizwe n’urubyiruko rungana na 60%.