Ikigo cya Ellen DeGeneres kizajya gikora ubushakashatsi ku ngagi cyafunguye amarembo mu Rwanda aho giherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru iwabo w’ubukerarugendo.
Ni ikigo cyashinzwe na Ellen DeGeneres kuri ubu uri no mu Rwanda n’umufasha we, Portia de Rossi, cyane ko bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2022 ubera mu Karere ka Musanze ndetse witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Ngirente n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda RDB, Claire Akamanzi ndetse n’abandi.
Ellen DeGeneres Campus ni iy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga.
Ni ikigo kigezweho, kigizwe n’inyubako eshatu z’ingenzi zirimo The Sandy and Harold Price Research Center kizajya gikorerwamo ubushakashatsi ku ngagi bwibanda ku turemangingo twazo, imiterere yazo, imibanire yazo n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yafunguraga ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cyubatswe k’ubufatanye na Ellen DeGeneres kiri ahitwa mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yavuze kizaba ahantu hakwiye ho kwigira imibereho y’ingagi no kumenya uko zashyirirwaho ingamba zo kuzirinda mu gihe kirekire kizaza.
Iki kigo cyubatswe n’abakozi barenga 2400, gitwara miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.
Mu buryo bw’imyubakire hari inyubako ya Cindy Broder Conservation Gallery izajya yakira abashyitsi bifuza kumenya byinshi ku ngagi, igizwe n’amafoto ndetse n’ibindi bisobanura imibereho y’ingagi ariko cyane mu buryo bw’amashusho n’amafoto.
Indi nyubako ni Bob and Melani Walton Education Center izagira uruhare mu gukorana na kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo. Izajya yifashishwa kandi mu kwakira inama inakorerwemo amahugurwa.
Izaba irimo ishuri, isomero ry’ibijyanye na siyansi ndetse na ’Computer Lab’ yubatswe bigizwemo uruhare n’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, akaba n’umukinnyi wa filime, Leonardo DiCaprio.
Kuva iki kigo cyafungura imiryango muri Gashyantare uyu mwaka, kimaze kwakira abashyitsi barenga 5000, barimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku 2000.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ellen DeGeneres yavuze ko urugendo rwo gukunda ingagi rwatangiye ubwo yari afite imyaka 12, nyuma yo kubona ifoto ya Dian Fossey muri National Geographic Magazine.
Iyo foto yafatiwe mu Rwanda, aho Dian Fossey yari yaratangiye kwita ku ngagi zo mu Birunga kuva mu 1967. Ellen yavuze ko kuva uwo munsi “yumvise yagira amahirwe yo guterura umwana w’ingagi”.
Ati “Uko nakomeje gukura, ni ibintu nahoze nifuza gukora. Ubwo nazaga mu Rwanda, nifuzaga kureba akazi kakozwe na Fossey mu kurengera ingagi.”
Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, Dr. Tara Stoinsk, agaruka ku kamaro k’ikigo gishya bazajya bakoreramo yagaragaje ko bigiye kuba izingiro ryo kubungabunga ubuzima bw’ingagi.
Ati “Mbere twakoreraga kure y’ingagi, mu birometero birenga 25…intego yacu ni ’ukurokora ingagi no gufasha abaturage, niyo mpamvu dukorana n’abaturiye Pariki.”
Yavuze ko kuva iki kigo cyafungura kimaze kwakira Abanyarwanda barenga 5000 bifuza kumenya byinshi ku buzima bw’ingagi.