Ishyaka riyoboye u Rwanda, FPR Inkotanyi rirashima intambwe rigezeho mu guteza imbere ubuhinzi mu myaka irindwi 7 ya NST1 iri kugana ku musozo, aho umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi wikubye inshuro zirenga ebyiri.
Ibi byiyongeraho ko hatejwe imbere ubuhinzi bwa kijyambere nk’inzira nziza yo kuzamura ubukungu binyuze muri uru rwego rubarizwamo n’abanyarwanda benshi.
Babinyujije kuri X, FPR Inkotanyi batangaje ko mu Rwanda ingo zirenga 69% zikora ubuhinzi nk’umwuga utunze benshi kandi ufatiye runini igihugu, kuko mu buhinzi havamo byinshi bituma imibereho y’abanyarwanda igenda neza .
Bashyize hanze imibare igaragaza ko ubuhinzi bwazamutse mu myaka irindwi ya gahunda ya Guverinoma NST1 iri kugera ku musozo n’uburyo umusaruro wiyongeye, ubuso buhingwaho nabwo bukiyongera no kujyana n’igihe mu mwuga w’ubuhinzi.
Ifumbire ikoreshwa mu buhinzi cyane cyane imvaruganda ifasha mu kongera umusaruro yavuye kuri Toni 44.975 mu mwaka wa 2017 irazamuka igera kuri Toni 96.371 mu mwaka wa 2023.
Naho ubuso bwuhirwa mu gihe habaye ihindagurika ry’ikirere nk’izuba ryabaye ryinshi, bwavuye kuri hegitari 48.508 mu mwaka2017 bugera kuri hegitari 71.585 mu mwaka wa 2023.
Ubutaha buhingwa hifashishijwe imashini nk’uburyo bwiza bugenzweho bwo kwihutisha umurimo kandi unoze bwavuye kuri Hegitari 35.000 muri 2017, bugera kuri hegitari 79.908 mu mwaka wa 2023.
FPR Inkotanyi bagaraje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wavuye kuri Miliyari 2.027 frw muri 2017, naho kugeza ubu warazamutse ugera kuri Miliyari 4.425 frw mu mwaka wa 2023.
Ishyaka FPR Inkotanyi niryo riyoboye igihugu muri manda y’imyaka irindwi yatangiye muri 2017 ikazarangira muri Nyakanga 2024, ni mu gihe kandi mu matora ya Perezida w’u Rwanda ateganyijwe muri Nyakanga 2024 batanze umukandida ndetse hari amahirwe yo kwegukana amatora bitewe na byinshi bagejeje ku gihugu.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW