Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: FPR Inkotanyi itewe ishema n’umusaruro w’ubuhinzi wikubye kabiri muri NST1
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

FPR Inkotanyi itewe ishema n’umusaruro w’ubuhinzi wikubye kabiri muri NST1

INZIRA EDITOR
Yanditswe 29/05/2024
Share
SHARE

Ishyaka riyoboye u Rwanda, FPR Inkotanyi  rirashima intambwe  rigezeho mu guteza imbere ubuhinzi mu myaka irindwi 7 ya  NST1 iri kugana ku musozo, aho umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi wikubye inshuro zirenga ebyiri.

Ibi byiyongeraho ko hatejwe imbere ubuhinzi bwa kijyambere  nk’inzira nziza yo kuzamura ubukungu binyuze muri uru rwego rubarizwamo n’abanyarwanda benshi.

Babinyujije kuri X, FPR Inkotanyi batangaje ko mu Rwanda  ingo zirenga  69% zikora ubuhinzi  nk’umwuga utunze  benshi kandi ufatiye runini igihugu, kuko mu buhinzi   havamo byinshi bituma imibereho y’abanyarwanda  igenda neza .

Bashyize hanze imibare igaragaza ko ubuhinzi bwazamutse mu myaka irindwi ya gahunda ya Guverinoma NST1 iri kugera ku musozo n’uburyo umusaruro wiyongeye, ubuso buhingwaho  nabwo bukiyongera  no kujyana n’igihe mu mwuga w’ubuhinzi.

Ifumbire ikoreshwa mu buhinzi cyane cyane imvaruganda ifasha mu kongera umusaruro   yavuye kuri Toni 44.975  mu mwaka wa 2017  irazamuka igera kuri Toni 96.371 mu mwaka wa 2023.

Naho  ubuso bwuhirwa  mu gihe habaye ihindagurika ry’ikirere nk’izuba ryabaye ryinshi, bwavuye kuri hegitari  48.508 mu mwaka2017  bugera kuri hegitari  71.585 mu mwaka wa 2023.

Ubutaha buhingwa hifashishijwe imashini  nk’uburyo bwiza bugenzweho bwo kwihutisha umurimo kandi unoze bwavuye kuri Hegitari  35.000 muri 2017,  bugera kuri hegitari 79.908 mu mwaka wa 2023.

FPR  Inkotanyi bagaraje ko  umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi  wavuye kuri Miliyari 2.027 frw  muri 2017, naho kugeza ubu warazamutse ugera kuri Miliyari 4.425 frw mu mwaka  wa 2023.

Ishyaka FPR Inkotanyi niryo riyoboye igihugu muri manda y’imyaka irindwi   yatangiye muri 2017 ikazarangira muri Nyakanga 2024, ni mu gihe kandi mu matora ya Perezida w’u Rwanda ateganyijwe muri Nyakanga 2024 batanze umukandida ndetse hari amahirwe yo kwegukana amatora bitewe na byinshi bagejeje ku gihugu.

FPR Inkotanyi yashimye umusaruro w’ubuhinzi muri NST1

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 29/05/2024 29/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?