Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere National Strategy for Transformation, NST2 iteganya kuzakorwa imyaka itanu mu gihe NST1 yari imyaka irindwi.
Ibi yabitangarije abaterankunga mu iterambere ry’u Rwanda bari mu karere ka Rubavu, aho yavuze ko kubahuza n’abayobozi biba bigamije kubasobanurira iterambere ry’u Rwanda aho rigeze n’uburyo rukoresha amafaranga ruhabwa nk’inguzanyo n’inkunga.
Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko ari ngombwa gusuzumira hamwe n’abafatanyabikorwa ibikwiye gukorwa, ndetse hakarebwa n’uruhare rwa buri wese mubikenewe kugerwaho mu iterambere.
Ati “Tuba tugamije gusuzumira hamwe ibimaze kugerwaho , gusuzuma uruhare rwa buri wese ariko noneho no kubagezaho gahunda ya Leta mu gihe kiri imbere , kugirango ibyo baduteramo inkunga nabyo bijye mu muronko wa gahunda ya Leta kandi byuzuzanye nibyo Leta ikora.”
Muri Gicurasi 2024 nibwo imbanzirizamushinga ya NST2 izaba yagiye hanze, naho muri Kanama 2024 ikazasiga gahunda yose ishyizwe hanze.
Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko impamvu NST2 izagira imyaka itanu aruko na Guverinoma izaba ifite manda y’imyaka itanu .
Ati “Mu rwego rwo kuzuza igenamigambi na gahunda za Leta twarabihuje kubera ko igenamigambi ry’igihe giciriritse rihuza na gahunda ya Guverinoma bikaba gahunda imwe , bikoroha gukurikirana ibikorwa mu buryo buhujwe . Turangije manda y’imyaka irindwi ni nako iyi gahunda y’imyaka irindwi yashyizweho , nyuma ya matora tuzaba dufite manda y’imyaka itanu, bityo ibikorwa byose tuzabihuza niyo myaka itanu.”
NST2 y’imyaka itanu ije isimbuye NST1 y’imyaka irindwi yatangiye muri 2017 ikaba irarangirana n’uyu mwaka wa 2024.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW