Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2 izamara imyaka itanu
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2 izamara imyaka itanu

INZIRA EDITOR
Yanditswe 03/05/2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,  Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko  gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere   National Strategy for Transformation, NST2  iteganya kuzakorwa imyaka itanu mu gihe NST1 yari imyaka irindwi.

Ibi yabitangarije abaterankunga  mu iterambere  ry’u Rwanda   bari mu karere ka Rubavu, aho yavuze ko kubahuza  n’abayobozi biba bigamije  kubasobanurira iterambere ry’u Rwanda aho rigeze n’uburyo rukoresha amafaranga   ruhabwa nk’inguzanyo n’inkunga.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko   ari ngombwa gusuzumira hamwe  n’abafatanyabikorwa  ibikwiye gukorwa, ndetse  hakarebwa n’uruhare rwa buri wese  mubikenewe kugerwaho  mu iterambere.

Ati  “Tuba tugamije gusuzumira hamwe ibimaze kugerwaho , gusuzuma uruhare rwa buri wese  ariko noneho no kubagezaho gahunda ya Leta  mu gihe kiri imbere , kugirango ibyo baduteramo inkunga  nabyo bijye mu muronko wa gahunda ya Leta kandi byuzuzanye nibyo Leta ikora.”

Muri Gicurasi   2024  nibwo imbanzirizamushinga  ya NST2 izaba yagiye hanze, naho muri Kanama  2024  ikazasiga gahunda yose  ishyizwe hanze.

Dr. Uzziel Ndagijimana  yavuze ko impamvu NST2  izagira imyaka itanu aruko  na Guverinoma izaba ifite manda y’imyaka itanu .

Ati  “Mu rwego rwo kuzuza igenamigambi na gahunda za Leta  twarabihuje  kubera ko  igenamigambi ry’igihe giciriritse  rihuza na gahunda ya Guverinoma  bikaba gahunda imwe , bikoroha gukurikirana ibikorwa  mu buryo buhujwe . Turangije manda y’imyaka  irindwi ni nako  iyi gahunda y’imyaka irindwi yashyizweho , nyuma ya matora tuzaba dufite manda y’imyaka itanu, bityo ibikorwa byose tuzabihuza niyo myaka itanu.”

NST2  y’imyaka  itanu  ije isimbuye NST1 y’imyaka irindwi  yatangiye muri 2017 ikaba irarangirana n’uyu mwaka wa 2024.

NST2 izamara imyaka itanu

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 03/05/2024 03/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?