Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gare ya Nyabugogo igiye kwagurwa ishyirwe ku rwego rugezweho
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibikorwa Remezoubukungu

Gare ya Nyabugogo igiye kwagurwa ishyirwe ku rwego rugezweho

INZIRA EDITOR
Yanditswe 24/07/2024
Share
Gutwara abantu mu buryo bwa rusange rwatewe inkunga
SHARE

Gare ya Nyabugogo ifatwa nka mpuzamahanga mu Rwanda igiye kwagurwa ishyirwe ku rwego rugezweho. aho mu mwaka wa 2027 igomba kuba yamaze kuvugururwa.

 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imirimo yo kwagura Gare ya Nyabugogo ikajyanishwa n’igihe, izatangira hagati mu mwaka wa 2025, ikazarangira mu gihe kitarenze imyaka 2.

 

Ibi byagarutsweho kuwa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ubwo umujyi wa Kigali wagiranaga ibiganiro n’abakorera muri Gare ya Nyabugogo barimo ibigo bitwara abantu mu modoka za rusange.

 

Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X wagize uti “Imyiteguro yo gutangira igikorwa cyo kwagura Gare ya Nyabugogo, hakubakwa ijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali igeze kure. Ubuyobozi bw’Umujyi bwagiranye ibiganiro n’abakorera ubucuruzi muri iyi Gare, abayobozi ba kompanyi zitwara abantu n’ibintu, n’abandi bafatanyabikorwa muri uyu mushinga”.

 

Umujyi wa Kigali wavuze ko waganiriye n’izo ngeri zitandukanye ubereka ibiteganyijwe babyunguranaho ibitekerezo.

 

Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka utaha wa 2025 ikazarangira mu 2027.

 

Iyi gare niyagurwa bizihutisha ingendo kandi biteganyijwe ko hazashyirwa serivisi nyinshi z’ibanze zirimo n’izitahaboneka uyu munsi mu gihe izaba imaze kwagurwa.

 

Mu Ugushyingo mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

 

Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko wagiye udindira.

 

Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n’ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z’Amafaranga y’u Rwanda. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’Isi.

 

Ahagana mu 1998 nibwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n’iziva cyangwa zijya mu mahanga.

 

Amwe mu makuru ahari nuko gare ya Nyabugogo izashyirwa ku rwego rugezweho, aho mu nyigo iteganywa y’uko izubakwa harimo kuba izaba ifite ibice bibiri igice cyo hasi no hejuru.

 

Ibi bikazagabanya ubucucike muri Gare ya Nyabugogo ndetse mu bihe by’imvura ikaba itazongera kuzuramo amazi nk’uko byagiye bigaragara mu bihe by’imvura.

Gare ya Nyabugogo igiye kuvugururwa

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 24/07/2024 24/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?