Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Rwanda zasuye ahakorerwa ubuhinzi bugezweho bw’ibihumyo butanga umusaruro mwinshi, mu Murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo.
Ubuhinzi bugezweho bw`ibihumyo ni bumwe mu buryo bufasha abahinzi kurya neza no kwivana mu bukene kandi bidasabye isambu nini.
Umuyobozi w’Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Earle Courtenay Rattray ari na we uyoboye izi ntumwa, yashimye uko ibi bihumyo bikomeje kuba imbarutso yo kwiteza imbere kuri bamwe mu Banyarwanda.
Bifite isoko ahantu hatandukanye haba imbere mu gihugu no hanze yacyo kandi binakungahaye ku ntungamubiri, ndetse ni ubuhinzi butanga akazi kuri benshi binyuze mu ruhererekane rw’ababubarizwamo kugeza ku isoko aho bitegurirwamo amafunguro mu ngo no mu mahoteli
Ubu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga rikenera gusa umurama n’ibisigazwa by’ibyatsi byo mu murima, bagaragaza ko ritanga umusaruro nyuma y’iminsi 7.
Kuva mu Rwanda hatangira ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo hakoreshejwe tekinologi ya Juncao rigashyirwa mu bikorwa, rimaze kwitabirwa n’abikorera ku giti cyabo ndetse n’amashyirahamwe akorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi batubura imigina bageza ku bahinzi b’ibihumyo.
Juncao ni ikoranabuhanga rikoresha ubutaka buto kuko ibihumyo bishobora guhingwa mu turima tw’igikoni kandi bigatanga umusaruro mwinshi, guhinga mu mifuka, mu nzu zabugenewe n’ahandi.
Muri 2023 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko igiye gukuba 2 umubare w’abahinzi b’ibihumyo bakagera ku bihumbi 70.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
Ibi n byz cyane reka natwe twiteze imbere nkabantanda tubeho dufite imirire myiza kandi twubaka u ubukungu bw’igihugu cyacu