Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gasabo: Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ahakorerwa ubuhinzi bugezweho bw’ibihumyo
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubuhinziubukungu

Gasabo: Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ahakorerwa ubuhinzi bugezweho bw’ibihumyo

INZIRA EDITOR
Yanditswe 06/08/2024
Share
SHARE

Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Rwanda zasuye ahakorerwa ubuhinzi bugezweho bw’ibihumyo butanga umusaruro mwinshi, mu Murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo.

Ubuhinzi bugezweho bw`ibihumyo ni bumwe mu buryo bufasha abahinzi kurya neza no kwivana mu bukene kandi bidasabye isambu nini.

Umuyobozi w’Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Earle Courtenay Rattray ari na we uyoboye izi ntumwa, yashimye uko ibi bihumyo bikomeje kuba imbarutso yo kwiteza imbere kuri bamwe mu Banyarwanda.

Bifite isoko ahantu hatandukanye haba imbere mu gihugu no hanze yacyo kandi binakungahaye ku ntungamubiri, ndetse ni ubuhinzi butanga akazi kuri benshi binyuze mu ruhererekane rw’ababubarizwamo kugeza ku isoko aho bitegurirwamo amafunguro mu ngo no mu mahoteli

Ubu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga rikenera gusa umurama n’ibisigazwa by’ibyatsi byo mu murima, bagaragaza ko ritanga umusaruro nyuma y’iminsi 7.

Kuva mu Rwanda hatangira ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo hakoreshejwe tekinologi ya Juncao rigashyirwa mu bikorwa, rimaze kwitabirwa n’abikorera ku giti cyabo ndetse n’amashyirahamwe akorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi batubura imigina bageza ku bahinzi b’ibihumyo.

Juncao ni ikoranabuhanga rikoresha ubutaka buto kuko ibihumyo bishobora guhingwa mu turima tw’igikoni kandi bigatanga umusaruro mwinshi, guhinga mu mifuka, mu nzu zabugenewe n’ahandi.

Muri 2023 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko igiye gukuba 2 umubare w’abahinzi b’ibihumyo bakagera ku bihumbi 70.

Imirama y’ibihumyo bya kijyambere

Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ubwo zasuraga ahahingwa ibihumyo i Jabana muri Gasabo

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 06/08/2024 06/08/2024
Igitekerezo 1
  • Byiringiro Elysee says:
    06/08/2024 at 17:52

    Ibi n byz cyane reka natwe twiteze imbere nkabantanda tubeho dufite imirire myiza kandi twubaka u ubukungu bw’igihugu cyacu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?