Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gicumbi: Kwegerezwa SACCO ya Rutare byabahaye kwigira mu ubukungu
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Gicumbi: Kwegerezwa SACCO ya Rutare byabahaye kwigira mu ubukungu

INZIRA EDITOR
Yanditswe 14/06/2024
Share
SHARE

Bamwe mu banyamuryango bakorana n’Umurenge Sacco wa Rutare baravuga ko kwegerezwa iki kigo cy’imari bisangamo cyane cyane abagore, babahaye kwigira mu iterambere aho guhora bazitiwe n’ubukene.

Bagaragaza ko iki kigo cy’imari iciriritse cya Iteganyirizae Sacco Rutare kitarabegerezwa, bagorwaga no kubona inguzanyo mu bigo by’imari ndetse rimwe na rimwe bikabasaba no gutanga ruswa. Gusa kuri ubu mu cyumweru kimwe Sacco iba yabahaye inguzanyo nta mananiza.

Abahinduriwe ubuzima na Iteganyirize SACCO Rutare yo mu murenge wa Rutare, akarere ka Gicumbi, bahamirije INZIRA.RW ko mbere kugira ngo umuntu abone inguzanyo byatwaraga amezi atatu hakaba n’aho bisabye ruswa kugira ngo uyisaba ayibone.

Ariko aho umurenge SACCO waziye kubona inguzanyo ntibirenza icyumweru nk’uko byatangajwe n’abatejwe imbere na SACCO y’umurenge wa Rutare bishimira ibyo bamaze kugeraho.

Uwimana Agnes atuye muri uyu murenge, avuga ko akirangiza kwiga yakoreye abandi bimuha igishoro gito cyo gutangira ubucuruzi bucuriritse. Aho yatangiranye na SACCO ku nguzanyo ya Miliyoni eshatu.

ati “Nacuruje boutique ntangirana ibihumbi 500; umugabo wanjye niwe wampaye igishoro kuko yarakoraga. Tumaze gucuruza boutique twagannye SACCO bampa Miliyoni eshanu.”

Akomeza agira ati “Naguzemo machine murayibona, nashoye no mu mushinga w’amazi ubu nkorana na Jibu; ikindi ngura imikenyero nambika abageni. Ikindi ni uko twabashije kuvugurura inzu, nguramo n’ingurube ebyiri.”

Uwimana agaragaza ko aterwa ishema no kubona akora ndetse n’umugabo we, dore ko mu nyungu yavuye mu nguzanyo yashinzwe mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro ari byo umugabo we akoramo.

Hirwa Olivier umaze imyaka icyenda akora ubucuruzi bwa Papeterie, yatangiye mu mwaka wa 2015 ariko atangira gukorana na SACCO muri 2016. SACCO yamufashije kongera igishoro dore ko yiyubakiye inzu atuyemo. Ashimira ko yaborohereje mu kubona inguzanyo.

Ati “Icyankuruye cyane ni uko serivisi zo muri SACCO zihutaga waba ukeneye amafaranga ukayabona vuba, mu gihe hari aho nagiye kwaka amafaranga bintwara hafi amezi abiri. Mu gihe SACCO ya Rutare bitwara icyumweru kimwe byakabya bikaba bibiri.”

Akomeza agira ati “Ikindi no mu kwishyura ntabwo batuvuna. Hari n’igihe ujya kwaka keredi (Credit) ahantu runaka bakakwaka ruswa ariko hano ntabyo badusaba, no mubyo dushima nabyo birimo; imikoranire myiza ya SACCO n’abaturage.”

Nsengiyumva Emmanuel wakoraga imirimo y’ingufu yiguriye imodoka abikesha umurenge SACCO. Usibye kuba afite imodoka agenda, akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri Moto.

Yagize ati “Mbere y’uko njya muri SACCO nakoraga imirimo isanzwe yo mu cyaro isaba imbaraga. Nyuma nagize igitekerezo cyo kuba najya mu muhanda mbura ubushobozi, nisunga abafite amafaranga mbatwarira moto ariko byaje kugera hagati numva kubakorera ntacyo binyunguye njya kuba umunyamuryango wa SACCO.”

Nsengiyumva avuga ko yaje kugera aho akagura imodoka byose abikesha SACCO; asaba abitinya gukanguka kuko nawe hari aho byamukuye akaba hari aho ageze.

Ati “Ntabwo byagarukiye aho nakomeje gukora niteza imbere ngera aho kugura imodoka yo gutemberamo; ubu nanjye untumiye mu kirori naza meze nk’umusirimu nk’abandi. Imodoka ifite agaciro ka Miliyoni icumi, ariko nkora akazi ko gutwara moto yanjye.”

Nsengiyumva ufite inzu ye akesha SACCO afite umugore n’abana babiri, asaba bagenzi be gutinyuka kuko iyo ataza kwisunga iki kigo atari kugera kubyo yagezeho.

Ashimira ko mu myaka 30 ishize serivise za Banki zagerejwe abaturage, kuri ubu gufata inguzanyo biborohera; kubera SACCO uwatse inguzanyo ayibona mu cyumweru kimwe.

Ati “Mu gihe mbere umuturage yashoboraga kumara amezi atatu ategereje inguzanyo hakaba n’ubwo bisaba ruswa kugira ngo ayibone.”

Umucungamutungo wa Iteganyirize SACCO Rutare, Bahirwa John yemeza ko iki kigo abereye umuyobozi cyahinduye ubuzima bw’abayigana ndetse gahindura n’iterambere rya SACCO ubwayo.

Ati “Imyaka tumaze dukora imirenge SACCO yagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’abaturage, ubona abaturage bacu barateye imbere ku buryo bushimishije; bigaragazwa natwe n’iyi nyubako turimo, ibikoresho birimo, urabona ko yateye imbere mu buryo bushimishije.”

Akomeza agira ati “Benshi bamaze kubaka amazu abandi baguze imodoka. Hari umuntu watangiriye muri boutique tumuguriza Miliyoni eshatu ariko ubu amaze kugura imodoka yo kwikorera ibicuruzwa. Muri make ntiriwe mvuga byinshi ubona ko SACCO yaje ikenewe.”

Yamaze impungenge abatinya kugana SACCO bitewe no gutinya inguzanyo, ko iki kigo gitanga inguzanyo ifite inyungu nto.

Iteganyirize SACCO y’Umurenge wa Rutare ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 9,529 barimo abanyamuryango ku giti cyabo ibihumbi 8,258 ndetse n’Amatsinda 1,271.

Ubwitabire bw’abafata inguzanyo buracyari hasi kuko muri aba banyamuryango abafata inguzanyo bagera kuri 356.

Nsengiyumva Emmanuel ni umuhamya w’iterambere bagejejweho na Sacco Rutare
Aho Sacco ya Rutare ikorera
Uwimana Agnes afite papeterie

Umucungamutungo wa Iteganyirize SACCO Rutare, Bahirwa John

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 14/06/2024 14/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?