Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gicumbi-Rwamiko: SACCO yababereye inzira yo kwiyubaka no kwiteza imbere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Gicumbi-Rwamiko: SACCO yababereye inzira yo kwiyubaka no kwiteza imbere

INZIRA EDITOR
Yanditswe 10/06/2024
Share
SHARE

Imyaka 30 irashize ingabo zari iza RPA zibohoye igihugu cy’u Rwanda ndetse zinahagarika JenoSide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rugendo rwo kwiyubaka, ubuyobozi bwashyizeho ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwikura mu bukene. Muri ibyo yarimo ikigo cy’imari iciriritse kibarizwa muri buri murenge W’Igihugu “UMURENGE SACCO”.

Iki kigo cy’imari iciriritse cyaje gifite intego zo gufasha abaturage kwikura mu bukene bihereye mu kubigisha kwizigama bahereye ku mafaranga make, kwaka inguzanyo ndetse n’uburyo bwo kuzibyaza umusaruro.

Abakorana na SACCO y’umurenge wa Rwamiko (SACCO Hashyubukene-Rwamiko) mu karere ka Gicumbi. Bemeza ko imyaka 30 yabaye iy’impinduka ndetse benshi bahinduriwe ubuzima na Sacco zegerejwe abaturage m gihugu hose.

Siteriya Anastasie usanzwe akorana na SACCO Hashyubukene-Rwamiko agaragaza ko urugendo rw’imyaka 30 rwari rutoroshye kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungutse agasanga imitungo ye yose yarasahuwe.

Yagize ati “Muri Jenocide kuko twirukaga duhunga  nanjye nasanze baransahuye nta kintu mfite. Ntangira gutyo nyine buhoro buhoro, ariko ngeze aho ntangiye kuguza SACCO mbona ko ndi kwiyubaka.”

Arakomeza agira ati “Hafi y’abantu bose uwarokotse Jenocide wahungukaga yasangaga inzu barayejeje, barasenye, baragusahuye ku buryo gutangira kongera kwikorera utisunze SACCO mbona nta n’icyo wageraho!”

Anastasie wakoraga ubuhinzi butunguka yatangiye gukorana na SACCO ku nguzanyo y’ibihumbi 200 Frw. Ubu yemeza ko afite ubushobozi bwo kuba yaguza Miliyoni imwe. Ndetse kuri ubu akora ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bw’ikigage kandi biramutunze.

Ati “Ntarakorana na SACCO byari ibintu byo guhendahenda, ariko aho bampereye inguzanyo mbona bimfasha cyane kuko iyo nkora nkishyura neza ndongera ngasaba indi, uretse ko ntari nakageze ku nguzanyo ya Miliyoni, ariko ndimo kubishaka.”

Ndayishimiye Theogene nawe ni uwo mu murenge wa Rwamiko, afite ibikorwa byibanda ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi. Yatangiye gukorana na SACCO yo muri uwo murenge guhera muri 2014 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, nawe yemeza ko nk’umuntu wari uvuye ku ishuri nta kintu yari afite ku buryo yatangira kwikorera.

Ati “Navuga wenda mpereye muri 2014 kuko nibwo nasoje ayisumbuye, nta kintu nari mfite nk’umuntu wari uvuye ku ishuri; nibwo natangiye gukorana na SACCO. Natangiye naka inguzanyo y’ibihumbi 100 iramfasha kuko natangiranye ubucuruzi buciriritse bwa MobileMoney na Airtelmoney.”

Ndayishimiye Kandi asobanura ko yagiye azamuka kugeza aho yinjiye mu buhinzi n’ubworozi, aho kuri ubu ageze ku kigero cyo gufata inguzanyo ya Miliyoni eshatu.

Ati “Nagiye mfata inguzanyo nongeramo nza kugera aho mfata ibihumbi 400 nyakoresha mu buhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi. Uyu munsi ndi ku rwego rwo gufata inguzanyo ya Miliyoni eshatu kandi nyishyura neza, ingejeje kure kandi ndateganya gufata iya Miliyoni 5.”

Bose bemza ko kugira ibigo by’imari byafashije benshi mu rugendo rw’iterambere ntawe usigaye inyuma by’umwihariko mu myaka 30 ishize.

Umuyobozi SACCO Hashyubukene-Rwamiko, Rutsindintwarane Louis atangaza ko icyo ibi bigo byaje bigamije ari ukwegera no kwigisha umuturage, dore ko abaturage batari bazi gukorana nabyo ndetse n’ibyari bihari bikaba bike.

Ati “SACCO rero zaje zishaka kugira ngo nibura buri muntu uko yaba ameze kose, kabone n’iyo yakwizigama amafaranga atanu ariko akorane n’ikigo cy’imari, kuko SACCO uyu munsi nizo zikorana n’abaturage, nitwe turi hafi y’abaturage tugomba kubegera abatabyumva tukabereka icyo bimaze.”

Uyu muyobozi yatanze ubutumwa bukebura abumva ko amafaranga ari abitswe ku mufuka ko basabwa guhindura imyumvire bakagana ibigo by’imari, ibi ngo bituma amafaranga yabo agira umutekano ndetse bakagira n’iterambere.

Iyi SACCO ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 6,500 mu gihe umurenge wa Rwamiko ufite abaturage barenga ibihumbi 13. Ababitsa muri iyi SACCO bari mu kigero cy’imyaka 18 kuzamura, naho abagera ku gihumbi bafitemo konti ni abana bari munsi y’imyaka 18.

Muri iyi SACCO yo mu murenge wa Rwamiko, abitabira kwaka inguzanyo bari ku kigereranyo cya 72%.

Umuyobozi SACCO Hashyubukene-Rwamiko, Rutsindintwarane Louis asaba abantu gutinyuka ibigo by’imari
Ndayishimiye Theogene, Umuhinzi mworozi watejwe imbere no gukorana na SACCO

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 10/06/2024 10/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?