Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko abatuye Isi bafite inshingano zo guteza imbere ahazaza h’ubukungu mu ikoranabuhanga kandi bigakorwa hatagize n’umwe usigara inyuma.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama yateguwe yateguwe n’Ihuriro mpuzamahaga rishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (ITU) ya World Telecommunication Development Conference 2022, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022 yari ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere aho yibariwe n’abavuye mu bihugu bisaga 100.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko Isi ikwiye guharanira guhindura ahazaza h’ubukungu mu ikoranabuhanga hirindwa ko habaho ubusumbane ubwo ari bwo bwose hagamijwe kudahutaza Isi.
Yakomeje ati “Mu gihe ubwo busumbane bwakwirengagizwa, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe by’isi, mu gihe ahandi rizagenda buhoro. Imibare irivugira. Kimwe cya gatatu cy’isi ntabwo gifite internet, kandi umubare munini ni abagore bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.”
Yakomeje agira ati “Inshingano zo guhindura ahazaza h’ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma, ziri mu biganza byacu, dukoreye hamwe. Nta kigo, igihugu, cyangwa urwego gifite ubushobozi bwo kubikora cyonyine. Tugomba gushyira imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera mu kwagura uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rihendutse, kandi tugafasha abaturage bo hasi kubona ubumenyi bukenewe muri iryo koranabuhanga.”
Perezida Kagame yavuze icyorezo cya COVID-19 cyihutishije uburyo inzego zitandukanye zibyaza umusaruro ikoranabuhanga, ariko ngo haracyari imbogamizi kandi nazo zikwiye kwitabwaho ariko harebwa cyane ku rubyiruko.
Yakomeje ati “Icyorezo cya COVID-19 cyashyize ikiguzi kiri hejuru kuri buri gihugu ku isi, ariko icyizere cyabaye imbaraga z’ikoranabuhanga nk’uburyo bwafasha abantu gukomeza guhangana, guhanahana ubumenyi n’iterambere ry’ubukungu.”
“Ntabwo twatuma ibyo biba impfabusa. Ubu, ni cyo gihe kiruta ibindi cyo gukora mu buryo bwihuse, kandi twiyemeje, kugira ngo nitwongera guhura mu myaka ine iri imbere – muhawe ikaze kongera guhurira i Kigali – tuzabe twaramaze kurenza ku ntego twihaye.”
Yakomeje ati “Mu gihe dushaka kugera ku ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse, urubyiruko rukwiye kuba ku mwanya wa mbere.”
Perezida avuze ko nko mu mu mwaka ushize, u Rwanda rwatoye itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, hagamijwe kurengera abakoresha ikoranabuhanga ndetse na ba rwiyemezamirimo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Paula, yavuze ko hakenewe imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga nta n’umwe usigaye inyuma, kuko kugeza ubu abaturage miliyari 2.9 hirya no hino ku isi ritarabageraho.
Yakomeje ati “Muri miliyari 2.9 z’abaturage batagerwaho n’ikoranabuhanga, umubare munini ni urubyiruko. Ni urubyiruko wo muri Afurika, umubare munini ni abagore bo muri Afurika.”
Guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko kandi ngo rugomba kubigiramo uruhare, kuko rwagaragaje ko rukeneye kwicara ku meza afatirwamo ibyemezo.
Umunyamabanga mukuru wa ITU, Haolin Zhao, yashimangiye ubushake mu kuzina icyuho mu kubyaza umusaruro iri koranabuhanga, kigaragara cyane mu byaro, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Yakomeje ati “Dufite inshingano twese zo kugeza ikoranabuhanga ku bo ritarageraho, kubaka uburyo buha amahirwe ikoranabuhanga rishya ryafasha mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, no gukomeza kwereka isi icyo ITU ishobora gukora, nk’ikigo gitanga ubufasha bwa tekiniki no mu guteza imbere ikoranabuhanga.”
Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga, Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko abakora mu bijyanye n’ioranabuhanga bakwiye kumva ko “dufite mu biganza ibisubizo ku ngorane nyinshi zihari uyu munsi.”
Ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guturess yagarutse ku gushimira cyane u Rwanda rwemeye kwakira iyi nama ndetse agaragaza ko Isi ikwiye guhagurukira kugeza ikoranabuhanga ku kubasigaye bataragerwaho naryo.
Yagaragaje ko kandi kugeza ikoranabuhanga kuri bose biri mu nyungo zo kwirinda guheza uwo ari we wese, ku kuva ku bakire kugera ku bakene, abatuye mu bice by’umujyi n’abo mu byaro, abakuru n’abato ndetse n’abantu b’ingeri zose bakaryoherwa n’Isi nshya yifashisha ikoranabuhanga.
Inama ya ‘World Telecommunication Development Conference [WTDC]’, iteganyijwe ku kubera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 6-16 Kamena 2022.
Yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo urubyiruko rw’abikorera, abayobozi n’abandi bafite ibikorwa bakora bigamije guhindura ubuzima bw’aho batuye. Izaba ifite insanganyamatsiko yo “Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye.”kandi ni ubwa mbere izaba ibereye muri Afurika.






