Uzamuranga Josephine wo mu karere ka Gasabo, wihebeye umwuga w’ubumotari agaragaza ko byamugize umugore utunze umuryango we kandi winjiza arenga ibihumbi 250 ku kwezi, agasaba abadamu kwitinyuka.
Uyu mubyeyi w’imyaka 46 utuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, atunzwe n’umwuga wo gutwara abantu kuri moto, aho byibura buri munsi yinjiza arega ibihumbi 10 Frw.
Mu kiganiro cyihariye, Uzamuranga Josephine yagirane na INZIRA yavuze ko yatangiye gutwara moto mu mwaka 1995, aho yatwaraga moto ariko adatwara abagenzi, icyo gihe akaba yaratwaraga ibikoresho byo muri kampani zitandukanye akajya ahembwa ku kwezi.
Mu 2019 nibwo Uzamuranga yatangiye gutwara abagenzi kuri moto, ndetse ubu amaze imyaka itandatu atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali aho anejejwe n’uyu mwuga akora.
Yagize ati “ikimotari kinyinjiriza amafaranga nkakuramo atunga abana, ayo kwishyura inzu tubamo, ndetse na minerivari y’abana kuko kugeza ubu ibi byose mbikora nta muntu nsabirijeho.”.
Yakomeje agira ati “kugeza ubu nta muntu wa nshishamo ijisho kuko ibintu byose mba nabyikoreye mbikuye mu mbaraga zange. Ndi umubyeyi urera abana batatu njyenyine kuko nta mutware turi kumwe, kandi bose mbarihira ishuri, imfura muri bo yarasoje ariko babiri basigaye mbarihira agera ku bihumbi 240Frw.
Uzamuranga Josephine asaba abandi bagore n’abakobwa kwitinyuka kuko nabo bashoboye kandi nta murimo wagenewe abagabo.
Ati “Nabasaba gutinyuka, kuko nta kazi kataba akazi, nta kazi k’umunyagara kabaho, nk’akandi kazi kose iyo wagashyizeho umutima, ugakunze kakugirira umumaro.”
“Utwara moto ni nk’utwara indege, ni nk’utwara imodoka, ni nk’utwara ibinyabiziga byose. Ntabwo rero moto aricyo kibazo, ikibazo n’ugutinyuka bakamenya ko nako ari akazi nk’akandi kose.”
Uzamuranga Josephine avuga ko gutwara abagabo we ari umugore bitamutera ikibazo ndetse abagabo benshi bamugana kuko atwara neza, ibyiyongeraho ko n’abagire benshi basigaye bamutega bacyeneye kumva ibanga yakoresheje.
Ati “Umubare mu nini wa bagore ntwara batwara nimero yange ya telephone ngo nzabafashe nabo batinyuke bazatware moto.”
Kugeza ubu Uzamuranga Josephine akoresha moto y’ideni yafashe muri kampani, ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana acyenda mirongo itanu (3,950,000Frw) ikaba yishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri, ndetse afite icyizere ko azayishyura ikaba iye bwite mu gihe cya vuba.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW