Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gutinyuka umwuga w’ubumotari byamugize umugore winjiza arenga ibihumbi 250Frw ku kwezi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Rwiyemezamirimo

Gutinyuka umwuga w’ubumotari byamugize umugore winjiza arenga ibihumbi 250Frw ku kwezi

INZIRA EDITOR
Yanditswe 02/04/2024
Share
SHARE

Uzamuranga  Josephine wo mu karere ka Gasabo, wihebeye umwuga w’ubumotari agaragaza ko byamugize umugore utunze umuryango we kandi winjiza arenga ibihumbi 250 ku kwezi, agasaba abadamu kwitinyuka.

Uyu mubyeyi w’imyaka 46 utuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, atunzwe n’umwuga wo gutwara abantu kuri moto, aho  byibura buri munsi yinjiza arega ibihumbi 10 Frw.

Mu kiganiro cyihariye, Uzamuranga  Josephine yagirane na INZIRA  yavuze ko yatangiye gutwara moto mu mwaka 1995,  aho yatwaraga moto ariko adatwara abagenzi, icyo gihe akaba yaratwaraga ibikoresho byo muri  kampani zitandukanye akajya ahembwa ku kwezi.

Mu 2019 nibwo Uzamuranga yatangiye gutwara abagenzi kuri moto, ndetse ubu amaze imyaka itandatu atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali aho anejejwe n’uyu mwuga akora.

Yagize ati “ikimotari kinyinjiriza amafaranga  nkakuramo atunga abana, ayo kwishyura inzu tubamo, ndetse na  minerivari y’abana  kuko kugeza ubu ibi byose mbikora nta muntu nsabirijeho.”.

Yakomeje agira ati “kugeza ubu nta muntu wa nshishamo ijisho kuko ibintu byose mba nabyikoreye  mbikuye mu mbaraga zange. Ndi umubyeyi urera abana batatu  njyenyine kuko nta mutware turi kumwe,  kandi bose mbarihira ishuri, imfura muri bo  yarasoje ariko babiri basigaye mbarihira agera  ku bihumbi 240Frw.

Uzamuranga  Josephine asaba abandi bagore n’abakobwa kwitinyuka kuko nabo bashoboye kandi nta murimo wagenewe abagabo.

Ati “Nabasaba gutinyuka,  kuko nta kazi kataba akazi, nta kazi k’umunyagara kabaho, nk’akandi kazi kose iyo wagashyizeho umutima, ugakunze kakugirira umumaro.”

“Utwara moto ni nk’utwara indege, ni nk’utwara imodoka, ni nk’utwara ibinyabiziga byose.  Ntabwo rero moto aricyo kibazo, ikibazo n’ugutinyuka  bakamenya ko nako ari akazi nk’akandi kose.”

Uzamuranga  Josephine avuga ko gutwara abagabo we ari umugore bitamutera ikibazo ndetse abagabo benshi bamugana kuko atwara neza, ibyiyongeraho ko n’abagire benshi basigaye bamutega bacyeneye kumva ibanga yakoresheje.

Ati “Umubare mu nini wa bagore ntwara  batwara nimero yange ya telephone ngo nzabafashe nabo batinyuke bazatware moto.”

Kugeza ubu Uzamuranga  Josephine akoresha moto y’ideni  yafashe  muri kampani, ifite agaciro ka  miliyoni eshatu n’ibihumbi magana acyenda mirongo itanu  (3,950,000Frw) ikaba yishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri, ndetse afite icyizere ko azayishyura  ikaba iye  bwite mu gihe cya vuba.

Uzamuranga Josephine wihebeye umwuga w’ubumotari

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

 

INZIRA EDITOR 02/04/2024 02/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?