Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yasabye abashoye muri STT kurya bari menge
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yasabye abashoye muri STT kurya bari menge

INZIRA EDITOR
Yanditswe 21/03/2024
Share
SHARE

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, John Rwangombwa yaburiye abashyize amafaranga yabo mu bikorwa bya STT, abasaba kuzirengera ibihombo kuko ubu bucuruzi bwuzuyemo amanyanga.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, ubwo Banki Nkuru y’Igihugu yagaragazaga uko politike y’ifaranga n’ibijyanye n’imari bihagaze mu Rwanda.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yasabye abanyarwanda kurya bari menge mu gihe cyose bashora amafaranga yabo muri STT (Super free to trade ltd-SST) n’ibindi bigo bisa nacyo.

Ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT, kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.”

Akomeza agira ati “Buri gihe iyo tuvuze kuri ibi abantu baravuga ngo ariko banditse muri RDB, ariko reka mbwire abaturage ko buri muntu wese ushaka gutanga serivisi ifite aho ihuriye n’imari, ahabwa uruhushya na BNR cyangwa n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA).

“Kubona uruhushya rwa RDB baragenda gusa bakiyandikisha nk’ikigo cy’ubucuruzi, ariko iyo ufite aho uhuriye na serivisi z’imari uhabwa uruhushya na BNR cyangwa CMA, niba abo bantu badafite uruhushya rutangwa na rumwe muri izo nzego, sigaho wishoramo amafaranga.”

Guverineri Rwangombwa yashimangiye ko abakora ubu bucuruzi butemewe bigoye kubafata kuko bikorerwa kuri internet agira abantu inama yo kwirinda ibi bigo bibizeza gukira mu ijoro rimwe cyangwa bakazirengera ingaruka.

Ati “Ndagira abantu inama yo kwirinda ibi bigo bikora ubujura bibizeza gukira mu ijoro rimwe, ntabwo bishoboka uzahomba amafaranga kandi ni wowe wo kwirengera ingaruka, nujya muri ibi uzamenye ko ugiye kubura amafaranga yawe.”

Ibi bitangajwe mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amakuru y’ababaza niba iki kigo cya Super free to trade ltd (SST) cyemerewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda serivise z’imari.

Icyo ibigo nk’ibi bihuriraho ni uku kubwira ko ayo ushoye yunguka inyungu z’umurenge mu gihe uzanye abakujya inyuma, maze nabyo bigakora muyo uwo uzanye abahaye bakagusubiza duke, igihe kikagera abashoyemo bakabura imibare y’ibanga ibageze ku ma konti yabo aba ari kuri murandasi. Ubwo benshi ayabo agatikiriramo kuko ntahantu hazwi baba bakorera uretse kuri murandasi.

Ubucuruzi nk’ubu bumaze kumenyekana mu Rwanda , mu bihe byashize inzego zibishizwe zirimo niz’ubutabera zagiye zifunga zikanahagarikoa ibigo bikora ubu bucuruzi bw’amafaranga buzwi nka Pryamid. Hari abashoye abantu muri ubu bucuruzi kandi bakatiwe n’inkiko bashinjwa ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yasabye abashoye muri STT kurya bari menge

NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 21/03/2024 21/03/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?