Atlas Mala Limited, ikigo cy’ishoramari cyacungaga Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) cyatangaje ko inzego z’ibifitiye ububasha mu Rwanda zamaze guha umugisha amasezerano yo kugurisha BPR kuri Banki y’abanyakenya, KCB.
Mu mwaka wa 2020 nibwo amakuru y’uko KCB yari igiye kugura BPR yamenyekanye, icyo gihe KCB ikaba yaratangaje ko yaguze 62.02% y’imigabane ya Banki y’abatuturage n’imigabane ingana na 100% muri BancABC yo muri Tanzania nayo isanzwe ari iya Atlas Mara kuri miliyoni 40$.
Kuwa 14 Nyakanga 2021, Altas Mara yashyize hanze itangazo rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yahaye umugisha igirishwa rya BPR.Itangazo ryagiraga riti “Ikigo cyamaze kubona uburenganzira bw’inzego zibifitiye ububasha ku bijyanye n’ishoramari mu Rwanda no muri Botswana ndetse ubu impande zombi ziri mu nzira yo gusoza imirimo ya nyuma.”
Maurice Torotich, Umuyobozi Mukuru wa BPR, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko Guverinoma y’u Rwanda yahaye umugisha ubugure, hakaba hasigaye ko ibikorwa by’izo banki zombi bihuzwa, kandi ngo biri mu gihe gito.
Ibi bigo nibimara guhuzwa abakirita ba BPR bazungukira bihambaye ku ikoranabuhanga KCB yateje imbere, ariko nanone n’abakiriya ba KCB bakazungukira ku kubona serivise hafi yabo kuko BPR ihafite amashami menshi.
Biteganyijwe ko abakiliya ba BPR bazungukira ku ikoranabuhanga rihambaye KCB yari imaze iminsi yarashoyemo imari mu mitangire ya serivisi, ariko ko n’abakiliya ba KCB bakazungukira ahanini ku kubona serivisi hafi yabo binyuze ku mashami ya BPR ari henshi mu gihugu. KCB nimara kwegukana izi banki, ibikorwa byazo bizahita bihuzwa n’ibyo mu bindi bihugu.
Iyi banki y’abanyakenya yatangiye gukora mu 1896, ikaba ari yo banki ifite amashami menshi mu karere, kuko ihafite agera kuri 360 n’ibyuma bizwi nka ATM bigera ku 1090 muri Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.
Naho BPR ni yo banki igera mu bice byinshi mu Rwanda imazemo imyaka 45.
Imibare yo mu mwaka wa 2020 igaragaza ko yari ifite imari shingiro isaga miliyari 46 z’amafaranga y’u Rwanda.