Mu gihe hakunze kumvikana ko ubutaka bwo guhinga bugenda bugabanuka bitewe nuko henshi hari kubakwa, abubaka inzu zitageretse hari kwigwa uko batahabwa ibyangombwa.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko hari gutegurwa politiki yo kunoza imiturire, iteganya ko ibyangombwa byo kubaka bizajya bihabwa abagiye kubaka inzu zigeretse ndetse n’izituramo imiryango myinshi.
Ni gahunda igamije kubungabunga ubutaka bugenda biba buke kandi abaturage bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo cyane cyane mu mijyi yunganira Kigali, umunsi ku wundi hagenda hazamurwa inzu ziri mu ngeri zinyuranye, izo guturamo n’iz’ubucuruzi.
Imiturire iri mu bigenda bigabanya ubutaka bwo guhinga n’ubuteyeho amashyamba, ibiteye impungenge abaturage bibaza uko bizajyenda mu minsi iri imbere.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko iki kibazo kizakemurwa na politiki nshya y’imiturire iri kunozwa.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Olivier Kabera, yavuze ko bimwe mu biyikubiyemo ari uko mu gihe yaba yemejwe, ibyangombwa byo kubaka byazajya bihabwa gusa abagiye kubaka inzu zigeretse.
Mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’ubutaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka cyashyizeho igishushanyo mbonera cy’igihugu cy’imikoreshereze y’ubutaka.
Ni cyo izindi nzego nk’Umujyi wa Kigali n’uturere ziheraho zishyiraho ibishushanyo mbonera byihariye by’imiturire biteganya ubwoko bw’inyubako bwagenewe buri hantu.
Abahanga mu by’imiturire igezweho n’ubwiyongere bw’abaturage bacyenera aho kuba, ibyo kurya n’ibindi bikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi, imihanda, amashuri n’amavuriro.
Basanga byazaba igisubizo kirambye kuko abantu benshi baba batuye ku buso buto, ubusigaye bukifashishwa mu guhinga ibitunga abo baturage biyongera nyamara ubutaka batuyeho butiyongera.
Ku rundi ruhande bagasanga abanyarwanda bakwiye guhagarika kwizirika kuri gakondo, bakayoboka umuco wo gutura mu nzu imwe ari benshi ibizwi nka apartment, kuko aricyo gisubizo cyoroshye cyo gushakira abaturage amacumbi kandi aciriritse.
Gusa abubaka amacumbi nabo ngo bakwiye no gutekereza ku macumbi ajyanye n’amikoro ya buri muturage, kuko izo henshi zubakwa byitwa ko ziciriritse ugasanga abashobora kuzigondera ni mbarwa.

INZIRA.RW