Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ibikomoka kuri peterole ibiciro byazamutse: Litiro ya lisansi iba 1.989 Frw
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Ibikomoka kuri peterole ibiciro byazamutse: Litiro ya lisansi iba 1.989 Frw

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 08/11/2025
Share
Litiro ya lisansi yageze ku 1.989 Frw
SHARE

Igiciro cya litiro ya lisansi mu Rwanda cyiyongereyeho 127 Fr kiba 1.989 Frw.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1.900 Frw.

Ibi biciro bishya byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025. Bigomba gukurikizwa mu gihe cy’amezi abiri.

Bisimbuye ibyari byashyizweho muri Nzeri 2025, aho litiro ya lisansi yaguraga 1.862 Frw, mu gihe iya mazutu yari 1.808 Frw. Bivuze ko litiro ya lisansi yiyongereyeho 127 Frw, mu gihe iya mazutu yiyongereyeho 92 Frw.

RURA yatangaje ko “mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.”

Biteganyijwe ko ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa ku wa 8 Ugushyingo 2025.

Ibikomoka kuri peterole ibiciro byazamutse
Litiro ya lisansi yageze ku 1.989 Frw

INZIRA.RW

Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?