Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yibukije aborozi bose bo mu Ntara y’Iburasirazuba ko bagomba kongera imbaraga muri gahunda yo kororera mu biraro, mu rwego rwo kurinda inka indwara zigenda zisakuma igihe zitari mu biraro.
Ibi byagarutsweho mu nama ya gatatu y’ubuhinzi n’ubworozi, yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abahinzi n’abarozi by’umwihariko ikanahuza inzego zitandukanye zirimo Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda-MINICOM, Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi-NAEB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi-RAB.
Ni inama kandi yari yitabiriwe n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, aho bari bateraniye i Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024. Ku isonga bakaba barimo biga ku cyakorwa kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi binozwe.
Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Aldephonse yasabye aborozi ko gahunda yo kororera mu biraro ishyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro wabwo wiyongere.
Ati “Turagira ngo naho dushyiremo imbaraga nyinshi kubera ko amatungo afite uburondwe, akamwa amata make. Ndagira ngo twongere ubukangurambaga ku baturage bo Ntara y’Iburasirazuba bacyororera mu nzuri, inka zigenda zisakuma indwara. Kugira ngo tunongere umukamo kuko noneho n’amasoko y’amata yabonetse”.
Minisiteri zose zifite aho zihuriye n’ubworozi, inzego z’ibanze, abaveterineri b’inzego zose ndetse n’undi wese ufite icyo yakora ngo ubworozi bugenda neza, basabwe kubishyiramo imbaraga kugira ngo umusaruro ukomoka ku bworozi ukomeze wiyongere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri yagaragaje ko iyo inka zororewe mu biraro bitanga umusaruro w’amata ndetse n’ifumbire y’imborera ikaboneka, ndetse bigatuma ubuhinzi bugenda neza kandi n’ubworozi bugakorwa ntakibazo.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW