Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Iburasirazuba: MINAGRI yasabye aborozi gucika ku muco wo kororera ku gasozi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukunguUbworozi

Iburasirazuba: MINAGRI yasabye aborozi gucika ku muco wo kororera ku gasozi

INZIRA EDITOR
Yanditswe 31/07/2024
Share
Aborozi basabwe gucika kororera ku gasozi
SHARE

Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yibukije aborozi bose bo mu Ntara y’Iburasirazuba ko bagomba kongera imbaraga muri gahunda yo kororera mu biraro, mu rwego rwo kurinda inka indwara zigenda zisakuma igihe zitari mu biraro.

Ibi byagarutsweho mu nama ya gatatu y’ubuhinzi n’ubworozi, yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abahinzi n’abarozi by’umwihariko ikanahuza inzego zitandukanye zirimo Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda-MINICOM, Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi-NAEB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi-RAB.

Ni inama kandi yari yitabiriwe n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, aho bari bateraniye i Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024. Ku isonga bakaba barimo biga ku cyakorwa kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi binozwe.

Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Aldephonse yasabye aborozi ko gahunda yo kororera mu biraro ishyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro wabwo wiyongere.

Ati “Turagira ngo naho dushyiremo imbaraga nyinshi kubera ko amatungo afite uburondwe, akamwa amata make. Ndagira ngo twongere ubukangurambaga ku baturage bo Ntara y’Iburasirazuba bacyororera mu nzuri, inka zigenda zisakuma indwara. Kugira ngo tunongere umukamo kuko noneho n’amasoko y’amata yabonetse”.

Minisiteri zose zifite aho zihuriye n’ubworozi, inzego z’ibanze, abaveterineri b’inzego zose ndetse n’undi wese ufite icyo yakora ngo ubworozi bugenda neza, basabwe kubishyiramo imbaraga kugira ngo umusaruro ukomoka ku bworozi ukomeze wiyongere.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri yagaragaje ko iyo inka zororewe mu biraro bitanga umusaruro w’amata ndetse n’ifumbire y’imborera ikaboneka, ndetse bigatuma ubuhinzi bugenda neza kandi n’ubworozi bugakorwa ntakibazo.

Aborozi basabwe kororera mu biraro
Minisitiri Musafiri yagaragaje kororera mu birora byongera umukamo

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 31/07/2024 31/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?