Iby’ibanze wamenya kuri “Kigali Golf Course” umushinga w’ishoramari Leta yashoyemo akayabo

Sangiza abandi

Kuwa 8 Kanama 2021, Leta y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro ikibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Golf (Kigali Golf Course) kiri mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, cyari kimaze amezi 15 mu mirimo yo kucyagura no kukivugurura.

Hatashywe igice cya mbere cy’uwo mushinga mugari wo kwagura iki kibuga, imirimo y’icyo gice cya mbere isojwe itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 17,7.

Ayo mafaranga yatanzwe ku mirimo yo kubaka ikibuga ubwacyo bikozwe na sosiyete Gregori International (GI), kugura imashini yo kucyitaho, kucyitaho (maintenance), kubaka inzu zizakenerwa ku kibuga (shelter houses) n’ibindi bikorwa.

Igice gisigaye kitararangira nicyo kinini, kuko kigizwe n’imyobo 12 muri 18 igize iki kibuga cyose, bikaba biteganyijwe ko kizarangira mu 2025.

Kuri iki kibuga kandi hazubakwa hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, inzu yakirirwamo abagana iki kibuga ndetse n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye byose hamwe bikazarangira bitwaye abarirwa muri miliyari 140 Frw.

Nyuma yo kwagurwa, iki kibuga cya Golf cya Kigali cyavuye ku myobo 9 kigera kuri 18 ndetse no mu bunini kiva ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, magingo aya kikaba gifite ubugera kuri hegitari 52.

Leta ivuga ko kuri ubu hari abashoramari benshi bamaze kuyigaragariza ko bifuza gufatanya nayo mu mirimo yo kubaka igice cya kabiri gisigaye cy’iki kibuga, kandi nta kabuza yiteguye kubakirana yombi, aho bishoboka bagafatanya.

Ni ishoramari Leta yizeyemo inyungu ku buryo budashidikanywa

Uyu mushinga mugari ukurikiranwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, binyuze mu Kigo yashinze kigahabwa inshingano zo gukurikirana iyo mirimo kizwi nka “Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC).

Regis Rugemanshuro, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, avuga ko Leta y’u Rwanda yarebye kure ijya kuzana uyu mushinga, kuko ngo ku mugabane w’Afurika hari ikibazo cy’ibibuga bya Golf bike cyane, nyamara ari kimwe mu bikorwa by’ishoramari byakwinjiza amafaranga menshi.

Imibare igaragaza ko Afurika ifite 2% by’ibibuga bya Golf biri ku isi, kandi muri byo 52% biri muri Afurika y’Epfo ndetse biraciriritse.

Aha niho Rugemanshuro ahera avuga ko iki kibuga cyose nikimara kuzura kizinjiriza Leta akayabo kuko kiri ku rwego mpuzamahanga wasanga hake cyane muri Afurika.

Yagize ati “Uyu mushinga wa Golf mu Rwanda nurangira wose, uzaba ari umwe mu bibuga bya mbere muri Afurika. Ni umushinga w’ingirakamaro cyane ku gihugu no kuri RSSB.

Uzateza imbere umukino wa Golf ariko unateze imbere ubukungu bw’igihugu n’ikigo binyuze mu musaruro uzava muri uyu mushinga utibagiwe n’ubukerarugendo mpuzamahanga bushingiye kuri Golf nk’uko bigaragara mu bindi bihugu byateje imbere umukino wa Golf.”

Yongeyeho ko uyu mushinga wahaye akazi abaturage benshi baturiye ahubatswe icyo kibuga kandi ngo yizeye ko amahirwe y’akazi azakomeza kuzamuka kuko ikibuga nigitangira gukora hari n’abandi bazahabwa imirimo itandukanye.

Ati “Byongeye kandi uyu mushinga uzazamura imibereho myiza y’abaturage baturiye ikibuga. Mu gihe ikibuga cyubakwaga uyu mushinga wakoreshaga abakozi barenze 500 ku munsi mu gihe kingana hafi n’umwaka n’igice.

Igihe ikibuga kizaba gifunguye, tuzahanga imirimo ikoresha abantu barenga 200, abarenze kimwe cya kabiri cy’abo bazaba bava mu rubyiruko rw’imiryango ituriye ikibuga ndetse bamwe muri bo ubu baratangiye.”

Abaturiye iki kibuga batangiye kubonamo akazi (Foto Igihe)

Mu gice cya mbere cy’iki kibuga cyatashywe ku mugaragaro hateganyijwemo n’ibindi bibuga bishobora kwifashishwa n’abakina indi mikino nka Tennis, Kwiruka, Koga n’indi, ibyo byose bikazafasha abaturarwanda n’abasura igihugu kwidagadura.

Iki kibuga cya Golf ni undi mushinga uhenze Leta y’u Rwanda ishoyemo amafaranga menshi nyuma ya Kigali Arena yatwaye asaga miliyari 103 Frw.Kigali arena yakira abantu 10,000 bicaye neza.

Muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo kandi Leta y’u Rwanda irateganya kwagura stade Amahoro ikajyana n’igihe ndetse no kubaka indi stade karundura i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

TANGA IGITEKEREZO

Imeli yawe ntabwo iribuze kugaragara. Ni ngombwa kuhuzuza *