Abanyamuryango b’imirenge SACCO baravuga ko gahunda yo kuzihuza ku rwego rw’igihugu bizoroshya kugera kuri serivise z’imari kuko bagorwaga no kugera ku mafaranga bizigamye iyo bavaga mu murenge umwe bagiye mu wundi.
Gahunda yo guhuza Imirenge SACCO igeze ku ntambwe ishimishije, aho zamaze guhuzwa ku rwego rw’uturere, hakaba hasigaye icyiciro cyo kuzihuza ku rwego rw’igihugu kugira ngo zikore nk’ikigo kimwe cy’imari.
Iyi gahuda yahurije hamwe SACCO zari zisanzwe zikora ku rwego rw’imirenge, zihinduka ikigo kimwe ku rwego rw’akarere, aho zitanga service ku banyamuryango bose, aho bari hose muri ako karere hatabayeho kujya ku ishami bafunguriyeho konte.
Umunyamuryango wa SACCO, Ingabire Josiane wo mu murenge wa Ndera mu Karere Gasabo, avuga ko guhuza SACCO byaborohereje kugera kuri serivise z’imari, kuko mbere guhabwa service byasabaga kujya ku ishami wafungurijeho konte.
Ati “Byari bigoye kuko yari mu murenge gusa, nta handi hantu uri bujye. Nk’iyo wabaga uri nka za Gatsata, ukabura uburyo uri bukemure ikibazo uri Gatsata, bikagusaba ko uri buhamagare cyangwa se uri butege ukaza kuri SACCO y’i Ndera kugira ngo ubone amafaranga, ariko uyu munsi byaroroshye. Uyu munsi SACCO yamaze guhuza imirongo najya Gatsata nkabikuza, cyangwa se kuri terefone, ntarinze gutonda umurongo”.
Umuyobozi wa SACCO ishami rya Rusororo, Ndahayo Aime Fidele avuga ko guhuzwa kwa SACCO byaborohereje akazi, ndetse binafasha abaturage muri rusange.
Ati “Guhuzwa kwa SACCO byoroheje akazi kubakozi, byorohereje abaturage kubonera service aho ari ho hose mu karere, ndetse byagabanije amakosa menshi yakorwaga, ikirenze ibyo, byorohereje abaturage kubona inguzanyo nini bifuza”.
Kwihutisha ihuzwa rya SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu biri mu myanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka ku nshuro ya 20, igamije guteza imbere service z’imari zegera abaturage.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Yussuf Murangwa ubwo yari mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu ntangiriro za Gashyantare 2026, yatangaje ko iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse, ku buryo biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2026, SACCO zose zizaba zamaze guhuzwa ku rwego rw’uturere.
Yagize ati “ Muri uku kwezi kwa gatatu, tuzarangiza guhuza SACCO zose z’imirenge ku rwego rw’akarere, hanyuma mu kwa gatandatu uyu mwaka, turateganya guhuza SACCO zose z’uturere. Gahunda irahari kandi turizera ko izagenda neza”.
Iri vugurura riteganyijwe kuzana impinduka zikomeye zirimo kongera ubushobozi bwo gutunga inguzanyo no kugabanya inyungu ku nguzanyo, aho mbere SACCO imwe itashoboraga gutanga inguzanyo irenze miliyoni 20 frw, ariko kuri ubu, ubushobozi bwamaze kongerwa bitewe no guhuza imitungo.
Kuri ubu, aho gahunda yo guhuza SACCO igeze umunyamuryango ashobora guhabwa service aho ari hose mu kerere arimo akoresheje indangamuntu ye gusa, ibigaragaza intambwe igana ku korohereza abaturage kugera kuri service z’imari.
Biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere, SACCO zose zizahuzwa ku rwego rw’igihugu, zigahinduka ikigo kimwe cy’imari kizaba kitwa Cooperative Bank, kizaba gifite amashami hirya no hino, ku buryo uzajya uba warafunguje konte i Nyaruguru ashobora guhabwa service i Musanze cyangwa ahandi hose mu gihugu.
SACCO zimaze imyaka irenga 18 zifasha abaturage kubitsa no kugurizanya kuko zatangijwe mu mwaka wa 2008, aho zisanzwe zikora nk’ibigo byigenga.


Angelique MUKESHIMANA-INZIRA.RW
