Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukurikirana ingendo z’indege, ATL cyagaragaje ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera ni cyuzura abagenzi batwarwa na RwandAir bazagera kuri miliyoni 8 ku mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa ATL, Jules Ndanga, yagaragaje ko RwandAir izajya itwara abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka.
Ibi bitangajwe mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera biteganyijwe ko izarangira mu 2026. Umushinga ufite agaciro ka miliyoni 400 z’Amadolari. aho byari byarateganyijwe ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni 1,7 ku mwaka.
Ubushobozi ikibuga cy’indege cya Bugesera cyagombaga kuba gifite iyo cyuzura mu 2024 nk’uko byari byarateganyijwe mbere, bwari kungana n’ubw’icya Kigali kivuguruye muri uyu mwaka, hashingiwe kuri gahunda y’iterambere ya 2017-2024, NST1. Gusa, ubu cyo cyakira abagenzi miliyoni 2,5 ku mwaka.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe gukurikirana ingendo z’indege n’ibikorwa by’ubukerarugendo buzishingiyeho (ATL), Jules Ndanga, yavuze ko mu 2018, aribwo sosiyete Qatar Airways yegereye Leta y’u Rwanda, iyisaba ko yashyira umusanzu wayo muri uyu mushinga, ukaguka, ukagera ku gaciro ka miliyari ebyiri z’Amadolari. Muri aya mafaranga harimo miliyoni 500 zateganyirijwe gutunganya igice cyo hasi.
Ati “Miliyoni 1,7 ni bo twumvaga tuzaba twaragezeho mu myaka itanu, icumi izaza. Dutangira uwo mushinga muri 2017, muri 2018 Qatar Airways na RwandAir batangira ibiganiro, uburyo bazakorana. Noneho bazana imibare y’icyerekezo, ukuntu [abagenzi] bazaba bangana nyuma y’imyaka itanu, 10. Igitangaje, basanze RwandAir izajya itwara abantu bagera kuri miliyoni 8 nyuma y’imyaka 10.”
Muri uyu mushinga, Qatar Airways ifitemo umugabane wa 60% muri miliyari 2 z’Amadolari, naho Leta y’u Rwanda yo ifitemo 40%. Ndanga yabisobanuye atya “Ubu bafite 60%, Leta y’u Rwanda ifite 40%.
Mbere y’uko umushinga uvugururwa, byari byarateganyijwe ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizajya cyakira imizigo ipimye toni ibihumbi 20 ku mwaka, ariko nyuma y’aho Qatar Airways yinjiriyemo, byateganyijwe ko kizajya cyakira toni ibihumbi 150.
RwandAir ni yo yakira abagenzi benshi ugereranyije n’izindi sosiyete. Mu 2017, ubwo yari ifite indege 12, yakiraga abagenzi ibihumbi 765 ku mwaka. Ku ndege 14 ifite muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.
INZIRA.RW