Ikigo cy’imari iciriritse cya Microfinance Inkingi Plc cyafashe icyemezo cyo kwisesa ubwaco, abakorana nacyo basabwa kuba hafi.
Ibi bikubiye mu itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu, BN ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 21 Werurwe 2025, aho ikigo M & Partners Chamber Ltd cyahawe inshingano zo gusesa Microfinance Inkingi Pplc.
Itangazo Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize hanze, rigaragaza ko Microfinance Inkingi Plc yafashe icyemezo cyo kwisesa ku bushake.
Bagira bati “BNR iramenyesha abafite ubwizigame muri icyo kigo, abo gifitiye imyenda ndetse n’abo gifitiye inguzanyo zitararangira kwishyurwa kwihutira kwegera ikigo M & Partners Chamber Ltd cyahawe inshingano zo gusesa Microfinance Inkingi Plc”
BNR yamenyesheje abasanzwe bakorana na Microfinace Inkingi Plc nk’abafite ubwizigame, abo gifitiye imyenda, ndetse nabo cyahaye inguzanyo zitararangira kwishyurwa kwihutira kwegera ikigo M&Parternes Chamber Ltd cyahawe inshingano zo gusesa Microfinance Inkingi Plc kugirango bafashwe.
BNR iherutse gutangaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2024, ibigo by’imari iciriritse bifite imigabane igaragara ku isoko (Public Limited Companies) kwihaza ku mari shingiro kwari 21.3%, na ho andi makoperative yo kugurizanya no kubitsa yari afite 39.3%.
BNR igaragaza ko ubu bushobozi ku kwihaza ku mari shingiro kwatewe n’ukwiyongera kw’imari shingiro hamwe n’umutungo w’ibigo.

INZIRA.RW