Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ikigo cy’imari cya Microfinance Inkingi Plc cyaseshwe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Ikigo cy’imari cya Microfinance Inkingi Plc cyaseshwe

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 22/03/2025
Share
SHARE

Ikigo cy’imari iciriritse cya Microfinance Inkingi Plc cyafashe icyemezo cyo kwisesa ubwaco, abakorana nacyo basabwa kuba hafi.

Ibi bikubiye mu itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu, BN ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 21 Werurwe 2025, aho ikigo M & Partners  Chamber Ltd cyahawe inshingano zo gusesa Microfinance Inkingi Pplc.

Itangazo Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize hanze, rigaragaza ko Microfinance Inkingi Plc yafashe icyemezo cyo kwisesa ku bushake.

Bagira bati “BNR iramenyesha abafite ubwizigame muri icyo kigo, abo gifitiye imyenda ndetse n’abo gifitiye inguzanyo zitararangira kwishyurwa kwihutira kwegera ikigo M & Partners Chamber Ltd cyahawe inshingano zo gusesa Microfinance Inkingi Plc”

BNR yamenyesheje abasanzwe bakorana na Microfinace Inkingi Plc nk’abafite ubwizigame, abo gifitiye imyenda, ndetse nabo cyahaye inguzanyo zitararangira kwishyurwa kwihutira kwegera ikigo M&Parternes Chamber Ltd cyahawe inshingano zo gusesa Microfinance Inkingi Plc kugirango bafashwe.

BNR iherutse gutangaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2024, ibigo by’imari iciriritse bifite imigabane igaragara ku isoko (Public Limited Companies) kwihaza ku mari shingiro kwari 21.3%, na ho andi makoperative yo kugurizanya no kubitsa yari afite 39.3%.

BNR igaragaza ko ubu bushobozi ku kwihaza ku mari shingiro kwatewe n’ukwiyongera kw’imari shingiro hamwe n’umutungo w’ibigo.

Itangazo rya BNR ku iseswa rya Microfinance Inkingi PLC

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 22/03/2025 22/03/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?